Ingabo z’u Burundi zahuye n’agasenyaguro ku muriro w’imbunda za m23 na Twirwaneho, mu misozi y’ahazwi nk’i Mulenge.
Ihuriro rigizwe n’Ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo ryagabye igitero ku barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa m23 mu misozi miremire y’i Mulenge, maze iyi mitwe ibiri irwanirira Abanye-Congo bahutazwa muri iki gihugu, irekurira umuriro w’imbunda kuri ririya huriro ryabagabyeho igitero, abarigize bakwira imishwaro.
Ni ahagana igihe c’isaha zamanywa yo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21/03/2025, ni bwo Ingabo zo ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa zagabye igitero kuri m23 na Twirwaneho mu irango rya Ruhuha riri hafi no mu Rurambo irimo ibirindiro bya Twirwaneho na m23, maze abarwanyi bo muri iyi mitwe yagabweho igitero mukuzisubiza izirekuriraho ibirimi by’umuriro w’imbunda zikizwa n’amaguru.
Ako kanya imirwano yahise ihindura isura, nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, maze karahava uruhande rwa Leta niko guhungira i Marimba ahahoze ari mundiri ya FDLR n’indi mitwe y’amahanga nka Red-Tabara n’indi, ubwo Twirwaneho na m23 n’abo baba babadibutseho, Fardc, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bongera guhungira ahitwa mu Rubarati ahahoze ari umuhana munini wari utuwe n’Abanyamulenge ariko kubera intambara zahayogoje barahunga ubu wari ibirindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Ntibyarekeye aho kuko aba barwanyi bo muri m23 na Twirwaneho bahise birukankana izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta bazikura mu Rubarati zihungira mu bice bya Magunda byo muri teritware ya Mwenga nyuma yuko zirukanwe muri biriya bice byavuzwe haruguru byo biherereye muri teritware ya Uvira.
Mu cyumweru gishize ni bwo umutwe wa m23 wakandagije ibirenge byabo iwabo w’Abanyamulenge, bakaba barahitiye mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira. Bahita bakirwa na Twirwaneho yarisanzwe ireba iki gice.
M23 yageze muri iki gice cya Rurambo gisanzwe gituwe n’Abanyamulenge, nyuma yuko yari maze gufata i Kaziba, ariko ikaza kuhikura nta mirwano ibaye.
Rurambo iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 200 uvuye mu Minembwe centre ifatwa nk’umurwa mukuru w’imisozi y’i Mulenge ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo.
Hagataho aba barwanyi bo mu mutwe wa m23 baramutse bakandagije ibirenge byabo mu Minembwe ahatuwe n’aba Banyamulenge benshi, bizafatwa nk’intsinzi ikomeye, ndetse uwo munsi uzaba ari amateka ku Munyamulenge wese ahari hose ku isi.
Gusa, haracyari akagendo katari karekare cyane, kugira ngo bagera mu Minembwe, kuko ibice by’i Ndondo ya Bijombo ibyo bagomba kubanza kunyuramo bakabyirukanamo Ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo zibegenzura, hanyuma bakinjira mu Cyohagati nacyo igice kimwe kikigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo ikindi Twirwaneho, nyuma y’aho bakabona kwinjira mu Mikenke na Minembwe umurwa mukuru w’Abanyamulenge. Bizaba ari ibyishimo bidasanzwe, usibye ko Abanyamulenge babwiwe ko uru rugamba barimo ko atari urwabo, huhwo ko ari “urw’Uwiteka n’uwo yabisigiye amavuta ngwagarure amahoro Imulenge, uwo n’Intare-Batinya na Twirwaneho.”