• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zahuye n’agasenyaguro ku muriro w’imbunda za m23 na Twirwaneho, mu misozi y’ahazwi nk’i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Uduce ingabo z’u Burundi zisigariyemo ahazwi nk’i Mulenge nyuma y’aho Twirwaneho izikubise umusubirizo.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zahuye n’agasenyaguro ku muriro w’imbunda za m23 na Twirwaneho, mu misozi y’ahazwi nk’i Mulenge.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ihuriro rigizwe n’Ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo ryagabye igitero ku barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa m23 mu misozi miremire y’i Mulenge, maze iyi mitwe ibiri irwanirira Abanye-Congo bahutazwa muri iki gihugu, irekurira umuriro w’imbunda kuri ririya huriro ryabagabyeho igitero, abarigize bakwira imishwaro.

Ni ahagana igihe c’isaha zamanywa yo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21/03/2025, ni bwo Ingabo zo ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa zagabye igitero kuri m23 na Twirwaneho mu irango rya Ruhuha riri hafi no mu Rurambo irimo ibirindiro bya Twirwaneho na m23, maze abarwanyi bo muri iyi mitwe yagabweho igitero mukuzisubiza izirekuriraho ibirimi by’umuriro w’imbunda zikizwa n’amaguru.

Ako kanya imirwano yahise ihindura isura, nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, maze karahava uruhande rwa Leta niko guhungira i Marimba ahahoze ari mundiri ya FDLR n’indi mitwe y’amahanga nka Red-Tabara n’indi, ubwo Twirwaneho na m23 n’abo baba babadibutseho, Fardc, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bongera guhungira ahitwa mu Rubarati ahahoze ari umuhana munini wari utuwe n’Abanyamulenge ariko kubera intambara zahayogoje barahunga ubu wari ibirindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Ntibyarekeye aho kuko aba barwanyi bo muri m23 na Twirwaneho bahise birukankana izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta bazikura mu Rubarati zihungira mu bice bya Magunda byo muri teritware ya Mwenga nyuma yuko zirukanwe muri biriya bice byavuzwe haruguru byo biherereye muri teritware ya Uvira.

Mu cyumweru gishize ni bwo umutwe wa m23 wakandagije ibirenge byabo iwabo w’Abanyamulenge, bakaba barahitiye mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira. Bahita bakirwa na Twirwaneho yarisanzwe ireba iki gice.

M23 yageze muri iki gice cya Rurambo gisanzwe gituwe n’Abanyamulenge, nyuma yuko yari maze gufata i Kaziba, ariko ikaza kuhikura nta mirwano ibaye.

Rurambo iherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa muri 200 uvuye mu Minembwe centre ifatwa nk’umurwa mukuru w’imisozi y’i Mulenge ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Hagataho aba barwanyi bo mu mutwe wa m23 baramutse bakandagije ibirenge byabo mu Minembwe ahatuwe n’aba Banyamulenge benshi, bizafatwa nk’intsinzi ikomeye, ndetse uwo munsi uzaba ari amateka ku Munyamulenge wese ahari hose ku isi.

Gusa, haracyari akagendo katari karekare cyane, kugira ngo bagera mu Minembwe, kuko ibice by’i Ndondo ya Bijombo ibyo bagomba kubanza kunyuramo bakabyirukanamo Ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo zibegenzura, hanyuma bakinjira mu Cyohagati nacyo igice kimwe kikigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo ikindi Twirwaneho, nyuma y’aho bakabona kwinjira mu Mikenke na Minembwe umurwa mukuru w’Abanyamulenge. Bizaba ari ibyishimo bidasanzwe, usibye ko Abanyamulenge babwiwe ko uru rugamba barimo ko atari urwabo, huhwo ko ari “urw’Uwiteka n’uwo yabisigiye amavuta ngwagarure amahoro Imulenge, uwo n’Intare-Batinya na Twirwaneho.”

Tags: agasenyaguroIngabo z'u BurundiM23MinembweRuramboTwirwaneho
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Ibivugwa ku irasana ryabaye hagati y’abasirikare  n’abapolisi i Kinshasa.

Fizi: Hamenyekane icyo FARDC irimo gutegura nyuma y'aho Twirwaneho iyikubise ahababaza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?