Ingabo z’u Burundi zahuye n’uruva gusenya mu Kamombo.
Mu gitero ingabo z’u Burundi zisanzwe zikorana byahafi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Epfo, zagabye mu Kamombo ahatuwe n’Abanyamulenge, zagikubitiwemo inshuro, zikubiswe na Twirwaneho.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ni bwo ingabo z’u Burundi zagabye igitero kuri Twirwaneho mu Kamombo, abarwanyi b’uyu mutwe birangira bazihaye isomo rikomeye.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe.com abivuga iki gitero ingabo z’u Burundi zakigabye zivuye mu Bijombo, ariko ko zabanje ku nyura mu Rwumbuguza no kuri Nyamara zibona gutera mu Kamombo.
Iyi nkuru ikavuga ko muri iki gitero, ingabo z’u Burundi zagihuriyemo n’uruva gusenya, nyuma yuko abaturage birwanaho babavugijemo urufaya rw’amasasu, maze ngohaba kwiruka ku ruhande rw’izi ngabo z’u Burundi kudasanzwe.
Icyaje gukurikiraho nuko ingabo z’u Burundi zahise zifunga utwabo twose, zerekeza n’ubundi iyo zaje ziturutse.
Ubuhamya bugira buti: “Abarundi ejo bahuye n’intambara ikomeye, ngo habe mu ijoro bafunga imizigo yabo basubira ku Ndondo ya Bijombo.”
Ubu buhamya bunavuga kandi ko Twirwaneho yazindutse ishaka izi ngabo z’u Burundi mu Kamombo irababura. Bivuze ko aka gace ka Kamombo kuri ubu karagenzurwa kose na Twirwaneho.
Kimwecyo hari andi makuru avuga ko zaba zarerekeje kuri Nyamara, ariko ko ari mu buryo bwo gusubira ku Ndondo ya Bijombo.
Muri iki gihe Twirwaneho ifite imbaraga zidasanzwe, kuko iheruka kwigarurira ibigo bya gisirikare bikomeye byabaga muri ibi bice byo mu misozi miremire, bizwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Epfo.
Muri ibyo bigo hari ibyabaga mu Minembwe, mu nkengero zayo na Mikenke ndetse no mu Cyohagati.