Ingabo z’u Burundi zanenye Wazalendo ariko zihishyura umwanzi wabo mu Bibogobogo.
Ni mu mishyikirano yahuzaga Abanyamulenge, Abanyindu n’Abapfulero mu karere ka Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko iyi nkuru dukesha abaturiye mu Bibogobogo ibivuga nuko iyi mishyikirano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 17/01/2025 ikaba yarabereye ahitwa kuri Nyagisozi.
Gusa, iyi mishyikirano ntiyabaye nk’uko byari biteganyijwe, ni mu gihe Abachefs bo ku ruhande rw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu banze kuyitaba, hubwo bohereza Wazalendo bafite imbunda gusa, ngo kuko bamenye neza ko Abanyamulenge bazana n’abasirikare b’u Burundi na FARDC.
Ariko aya makuru avuga ko Abanyamulenge bo barimo abachefs, nka chef Rutambwe n’abandi.
Mu gukora iyi mishyikirano hakozwe ibiganiro; muri ibyo biganiro ingabo zo ku ruhande rwa Leta, izarimo Col.Ntagawa n’ingabo z’u Burundi ziheruka kuza muri aka gace ka Bibogobogo ziturutse mu duce two muri teritware ya Fizi na Uvira, zavuze ko umwanzi zidashaka kubona muri aka gace ko ari “Twirwaneho, M23 na Red-Tabara.”
Nyuma abo ku ruhande rwa Wazalendo nabo bavuga ko abasages babo n’abachefs batitabiriye kubera ingabo z’u Burundi batazizeye, kandi ko ari zishya muri aka karere.
Icyakurikiyeho ni uko habazwe ihene, bageze igihe cyo kurya, ingabo z’u Burundi “zinena” Wazalendo zivuga ko zitosangira n’abantu bambaye imyenda irimo gutonyorokamo inda, kandi bambaye za kamambili zuzuye umwanda.
Ibi byatumye ingabo z’u Burundi zirira ukwazo na Wazalendo bahabwa ibiryo ukwabo.
Ariko kandi impande zose zasezeranye ko zizongera guhura ikindi gihe kizatangazwa, kandi buri ruhande rukazana abasages n’abachefs barwo, aho ni ku Banyamulenge n’Abapfulero, Ababembe ndetse n’Abanyindu.
Tubibutsa ko iyi mishyikirano yari igamije kuzana amahoro n’umutekano ku Banyamulenge n’Abapfulero, Ababembe ndetse n’Abanyindu.