• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo z’u Burundi zanenye Wazalendo ariko zihishyura umwanzi wabo mu Bibogobogo.

minebwenews by minebwenews
January 19, 2025
in Regional Politics
0
Ingabo z’u Burundi zanenye Wazalendo ariko zihishyura umwanzi wabo mu Bibogobogo.
171
SHARES
4.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zanenye Wazalendo ariko zihishyura umwanzi wabo mu Bibogobogo.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Ni mu mishyikirano yahuzaga Abanyamulenge, Abanyindu n’Abapfulero mu karere ka Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Nk’uko iyi nkuru dukesha abaturiye mu Bibogobogo ibivuga nuko iyi mishyikirano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 17/01/2025 ikaba yarabereye ahitwa kuri Nyagisozi.

Gusa, iyi mishyikirano ntiyabaye nk’uko byari biteganyijwe, ni mu gihe Abachefs bo ku ruhande rw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu banze kuyitaba, hubwo bohereza Wazalendo bafite imbunda gusa, ngo kuko bamenye neza ko Abanyamulenge bazana n’abasirikare b’u Burundi na FARDC.

Ariko aya makuru avuga ko Abanyamulenge bo barimo abachefs, nka chef Rutambwe n’abandi.

Mu gukora iyi mishyikirano hakozwe ibiganiro; muri ibyo biganiro ingabo zo ku ruhande rwa Leta, izarimo Col.Ntagawa n’ingabo z’u Burundi ziheruka kuza muri aka gace ka Bibogobogo ziturutse mu duce two muri teritware ya Fizi na Uvira, zavuze ko umwanzi zidashaka kubona muri aka gace ko ari “Twirwaneho, M23 na Red-Tabara.”

Nyuma abo ku ruhande rwa Wazalendo nabo bavuga ko abasages babo n’abachefs batitabiriye kubera ingabo z’u Burundi batazizeye, kandi ko ari zishya muri aka karere.

Icyakurikiyeho ni uko habazwe ihene, bageze igihe cyo kurya, ingabo z’u Burundi “zinena” Wazalendo zivuga ko zitosangira n’abantu bambaye imyenda irimo gutonyorokamo inda, kandi bambaye za kamambili zuzuye umwanda.

Ibi byatumye ingabo z’u Burundi zirira ukwazo na Wazalendo bahabwa ibiryo ukwabo.

Ariko kandi impande zose zasezeranye ko zizongera guhura ikindi gihe kizatangazwa, kandi buri ruhande rukazana abasages n’abachefs barwo, aho ni ku Banyamulenge n’Abapfulero, Ababembe ndetse n’Abanyindu.

Tubibutsa ko iyi mishyikirano yari igamije kuzana amahoro n’umutekano ku Banyamulenge n’Abapfulero, Ababembe ndetse n’Abanyindu.

Tags: AbanyamulengeBibogobogoIngabo zu BurundiWazalendo
Share68Tweet43Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
FARDC yagabye igitero mu muhana utuwe n’Abanyamulenge wa Gakenke.

FARDC yagabye igitero mu muhana utuwe n'Abanyamulenge wa Gakenke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?