Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahavuye.
Ingabo z’u Burundi ziheruka kugera mu Bibogobogo ziturutse mu bice by’umushashya wa Uvira na Fizi zahavuye zigana mu bice bituwe n’Abapfulero n’Abanyindu gusa.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ingabo z’u Burundi zibarirwa mu magana zageze mu Bibogobogo ahatuwe n’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Nk’uko byavuzwe icyo gihe, aba basirikare mu kugera mu Bibogobogo binutse inzira ya Gafugwe, bakaba bamwe muri bo bari bavuye mu duce two muri teritware ya Fizi abandi muri Uvira.
Bageze muri Bibogobogo bashyinze ikambi zabo zibiri, imwe bayishinze ku musozi witwa ku Musaraba indi bayishyira kuri Nyagisozi.
Mu kiganiro gito izi ngabo zagiranye n’abachefs batwaye aka gace, aho icyo kiganiro cyayobowe na Colonel Ntagawa ukuriye ingabo za FARDC mu Bibogobogo, bavuze ko umwanzi bahiga ko ari “Twirwaneho, Red-Tabara na M23.”
Ndetse kandi basaba abaturage bo muri ibyo bice kwitandukanya n’umutwe uwariwo wose udakorana na Leta ya Kinshasa.
Aya makuru akomeza avuga ko “ahar’ejo tariki ya 20/01/2025 ahagana igihe c’isaha z’igicamunsi, iz’i ngabo z’u Burundi zarazinguye n’utwabo twose ziva muri Bibogobogo zija mu bice bya Gatoki.
Gatoki ni Localité ya Kabembwe iyobowe na Chef Gaheka Mabondo. Ikaba iherereye muri grupema ya Basimukuma ho muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Hagataho, umutekano wo muri aka gace ukomeza kugenda urushaho kuzamba umunsi ku wundi.