Ingabo z’u Burundi zateye ibisasu i Kamanyola, Abasivili bakomerekejwe, amazu arangirika
Amakuru aturuka i Kamanyola, muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yemeza ko ingabo z’u Burundi zahateye ibisasu bikomeye byangije byinshi mu mitungo y’abaturage ndetse bikomeretsa abasivili.
Nk’uko byemezwa n’umwe mu baturage bavuganye na Minembwe Capital News, yavuze ko ibisasu byarashwe byakomerekeje abantu barenga babiri, ndetse bigasenya amazu ane arimo n’inyubako y’ibiro bya Grupema ya Kamanyola.
Yagize ati: “Ibisasu by’ingabo z’u Burundi byakomerekeje umuntu umwe wahise acika ukuboko, undi agakomereka bikomeye ku kibero. Amazu atatu y’abaturage yasenyutse, kimwe n’inyubako ya Grupema.”
Yakomeje avuga ko imbunda zateye ibyo bisasu zashyizwe ku misozi yo ku ruhande rw’u Burundi, iteganye na Luvungi, mu gihe izindi zari zashyizwe hafi ya Luvungi.
Abatangabuhamya bavuga ko ibisasu byatewe birenga 11, bikomeza gutera impungenge mu baturage bo mu Kibaya cya Rusizi, ahakomeje kumvikana imirwano ikaze hagati y’ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Iyi mirwano ikomeje kongera umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, aho ubuhunzi n’ihungabana bikomeje gufata intera mu karere kose k’ibiyaga bigari.





