• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, April 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 26, 2026
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi Zavuye mu Bibogobogo Zerekeza ku Rugamba

You might also like

Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC yateye ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru

Claude Ibalanky Yitabiriye Ibiganiro bya AFC/M23 mu Busuwisi mu Gushaka Amahoro ya Congo

Uvira mu Mwijima w’Umutekano Muke: Umwarimu Yarasiwe iwe n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo

Amakuru mashya aturuka mu gace ka Bibogobogo, kari muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko abasirikare b’u Burundi bari baherereye muri ako gace bavuyeyo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/02/2026, berekeza mu Minembwe, ahavugwa imirwano ikomeye imaze iminsi ihabera.

Abaturage bo muri Bibogobogo baganiriye na Minembwe Capital News batangaje ko babyutse basanga abasirikare batakiri mu birindiro byabo, nyuma haza kumenyekana ko berekeje mu Minembwe, aho bivugwa ko bagiye gutanga umusada ku ngabo zihanganye na MRDP-Twirwaneho na M23.

Umwe mu batuye Bibogobogo yagize ati:
“Twabyutse dusanga abasirikare b’u Burundi bose batakiri hano. Nyuma twaje kumenya ko berekeje mu Minembwe gutabara bagenzi babo ku rugamba, mu mugambi wo gufata ako gace.”

Minembwe imaze iminsi ivugwamo imirwano ihuza ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bivugwa ko zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, iza Angola, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR. Ku rundi ruhande, hakaba hari ihuriro rya MRDP-Twirwaneho na M23, rivuga ko rirwanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge batuye ako karere.

Imirwano yakomeje kugaragara cyane mu duce twa Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gakenge na Rundu, aho abaturage bavuga ko bagabwaho ibitero byibasira imihana yabo, bigateza impungenge z’umutekano muke n’ihunga ry’abasivili.

Ku wa Kabiri, tariki ya 24/02/2026, amakuru aturuka mu Minembwe yemeza ko MRDP-Twirwaneho na M23 byatabaye mu bice byari byagabweho ibitero, bihangana n’ingabo za Leta. Nyuma y’imirwano ikomeye, ayo makuru avuga ko bashoboye gusubiza inyuma izo ngabo.

Kugeza ubu, amakuru ava mu nzego zitandukanye z’aho imirwano ibera aravuga ko MRDP-Twirwaneho na M23 aribyo bigenzura uduce twa Bidegu, Rundu, Kalingi ndetse n’utundi turimo Mukoko na Nyaruhinga.

Minembwe ni kamwe mu duce tumaze imyaka myinshi kavugwamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’umutekano, ubwoko n’ubuyobozi bw’akarere. Abanyamulenge, batuye cyane muri ako gace, bamaze igihe bagaragaza impungenge z’ibitero bagabwaho n’ingabo zo kuruhande rwa Leta.

Kwinjira kw’ingabo z’ibihugu by’amahanga muri iyi ntambara, cyane cyane iz’u Burundi n’iza Angola, bikomeje kuzamura impaka ku ruhare rw’ibihugu by’akarere mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Mu bihe bitandukanye, u Burundi bwagiye bwohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kurwanya imitwe irwanya igihugu cyabo. Ariko kuri ubu, izi ngabo zirwanya Abanyamulenge.

Kwerekeza kw’ingabo z’u Burundi mu Minembwe bishobora kongera ubukana bw’imirwano, cyane ko impande zihanganye zikomeje gushimangira ko zifite ubushake bwo kugenzura ako gace k’ingenzi mu misozi ya Fizi.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko, mu gihe hatabayeho ibiganiro bya politiki bihuza impande zose, imirwano ishobora gukomeza gusatira imihana ituwe n’abaturage, bigakomeza guteza ibibazo by’ubuhunzi n’ihungabana ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage ba Minembwe n’inkengero zaho.

Mu gihe hagitegerejwe ibyemezo n’itangazo rituruka ku nzego za Leta bireba, abaturage bo muri utu duce bakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo burambye bwo kugarura amahoro n’umutekano, kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Tags: Ingabo z'u BurundiIntambaraMinembwe
Share31Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC yateye ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru

by Bahanda Bruce
April 13, 2026
0
Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC yateye ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru

Imirwano hagati ya AFC/M23 na FARDC yateye ubwoba abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13/04/2026, haravugwa ituze rito mu duce twa...

Read moreDetails

Claude Ibalanky Yitabiriye Ibiganiro bya AFC/M23 mu Busuwisi mu Gushaka Amahoro ya Congo

by Bahanda Bruce
April 13, 2026
0
RDC: Isubukurwa ry’Ibiganiro bya Doha—Depite Patrick Munyomo Yasabye Ubumwe n’Icyizere mu Kugarura Amahoro mu Burasirazuba

Claude Ibalanky Yitabiriye Ibiganiro bya AFC/M23 mu Busuwisi mu Gushaka Amahoro ya Congo Mu gihe ibiganiro bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Uvira mu Mwijima w’Umutekano Muke: Umwarimu Yarasiwe iwe n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo

by Bahanda Bruce
April 12, 2026
0
Uvira: Amasasu Yongeye Kumvikana, Abaturage Basaba ko AFC/M23 Yagaruka

Uvira mu Mwijima w’Umutekano Muke: Umwarimu Yarasiwe iwe n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo Muri iri joro ryo ku itariki ya 12/04/2026, umutekano wongeye guhungabana mu mujyi wa Uvira,...

Read moreDetails

Ubugome Ndengakamere: Abacuruzi b’Abashi Bashimuswe Bazira Kujyana Ibicuruzwa Ahatuye Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
April 12, 2026
0
Extreme Brutality: Bashi Traders Kidnapped for Supplying Goods to Banyamulenge Communities

Ubugome Ndengakamere: Abacuruzi b’Abashi Bashimuswe Bazira Kujyana Ibicuruzwa Ahatuye Abanyamulenge Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, haravugwa ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa rikorerwa...

Read moreDetails

Extreme Brutality: Bashi Traders Kidnapped for Supplying Goods to Banyamulenge Communities

by Bahanda Bruce
April 12, 2026
0
Extreme Brutality: Bashi Traders Kidnapped for Supplying Goods to Banyamulenge Communities

Extreme Brutality: Bashi Traders Kidnapped for Supplying Goods to Banyamulenge Communities As security continues to deteriorate in the eastern part of the Democratic Republic of Congo, serious acts...

Read moreDetails
Next Post
Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu

Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?