Umuryango w’Abibumbye (ONI) wagaragaje ko hagati y’Ingabo z’u Burundi na CNRD-FLN irwanya leta y’u Rwanda hari ubufatanye budasanzwe.
Ni mu cyegeranyo cya shizwe hanze n’impuguke z’u muryango wa Loni zikurikiranira hafi umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki cyegeranyo kikaba cyagaragaje ko hari ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo z’u Burundi n’izumutwe w’inyeshamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa CNRD-FLN.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mpera z’u mwaka w’ 2023 nyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye yarimo ashinja u Rwanda gutera inkunga Red Tabara. Mu gihe mu myaka yabanje nk’umwaka w’2021 na 2022, ndetse no mu ntangiriro z’u mwaka w’ 2023 umubano w’ibi bihugu wari mwiza.
Ubwo umubano w’ibihugu byombi wari wifashe neza icyo gihe ingabo z’u Burundi zagiye zikozanyaho na CNRD-FLN, umutwe wari usanzwe ufite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi na Nyungwe.
Byageze ubwo mu kwezi kwa Kane umwaka w’ 2023 igisirikare cy’u Burundi gita muri yombi Colonel Mukeshimana Fabien Alias Kamayi ubwo yari ageze mu Ntara ya Cibitike.
Impuguke z’u muryango w’Abibumbye zasobanuye ko ubwo Col Mukeshimana Fabien Alias Kamayi yari afunzwe u Rwanda rwamusabye u Burundi, ariko rurabyanga nyuma ruza ku murekura aja gukomeza ibikorwa byo kuyobora umutwe wa CNRD-FLN mu ishyamba rya Kibira.
Zivuga ko Colonel Nsabimana aja mu Burundi uko abishaka kandi ko asigaye aba i Bujumbura, aho agenzura ibikorwa by’uyu mutwe.
Raporo y’izi mpuguke ivuga ko nyuma yaho umubano w’ibi bihugu byombi uzambye, ingabo z’u Burundi zasubukuye ubufatanye na CNRD-FLN mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro irimo Red Tabara mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya RDC.
Ivuga iti: “Mu gihe cyashize, CNRD-FLN yifashisha u Burundi nk’ahantu hayo hatekanye, hifashishwa mu myitozo no kugaba ibitero ku Rwanda. Ubwo hageragezwaga kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda mu 2022 no mu ntangiriro z’u mwaka ushize, u Burundi bwitandukanyije na CNRD-FLN. Ariko ubwo umubano wazambaga, ubufatanye bw’u Burundi na CNRD-FLN bwarasubukuwe.”
Ahagana mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Col Nsabimana yavuye i Bujumbura akorera ingendo zitandukanye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Muri iy’i raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye ikavuga ko ingendo za Col Nsabimana muri RDC zari zigamije ku rwanya umutwe wa Red Tabara, kandi ko yateguraga i Nama afatanije na Maï Maï Makanaki n’undi mutwe wa Gumino.
Ingabo z’u Burundi zagiye muri Kivu y’Amajy’epfo hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bwa perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye. Uretse ko Ingabo z’u Burundi zivugwaho kwifatanya na CNRD-FLN, zinavugwaho kandi kwifatanya na FDLR nayo irwanya Kigali.
MCN.