Ingabo z’u Burundi Zirashinjwa Kwica no Gusenya Amazu y’Abaturage mu Bice Bituwe bya Kivu y’Amajyepfo
Umuvugizi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’abacancuro barwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje ibikorwa byo kwibasira abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yagize ati: “Ingabo z’u Burundi n’abacancuro bari gusenya amazu no kwica abaturage mu bice bituwe cyane, bifashishije ibisasu bikomeye.”
Aya makuru aje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’imirwano ikaze hagati y’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zishyigikiwe n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’amahanga nk’izu Burundi.
Aho iyi mirwano ikomeje gukomera harimo imisozi ya Katogota, Luvungi, Kaziba, Hombo na Kasika, ahatangajwe ko habereye ibitero bikomeye byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi ndetse bigasiga ibyangirije byinshi mu mitungo yabo.






