• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 18, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 18, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

You might also like

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera abasirikare bacyo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha igisirikare cy’iki gihugu guhungana na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.

Aba basirikare b’u Burundi, bari koherezwa mu bice biri kuberamo imirwano byumwihariko mu bice byo muri teritware ya Fizi, Mwenga, Minembwe na Uvira.

Ni mu gihe hagaragaye amakamyo menshi atwaye abasirikare b’u Burundi yagiye yerekeza muri za Localite nka Kitoga, Muhuzi ndetse no mu ishyamba rya Itombwe bagana za Mikenke.

Nanone kandi hoherejwe abasirikare bajya guha umusada abandi bari mu bice bya Minembwe, Mikenke, Gipupu ndetse n’ahazwi nka Point Zero mu marembo y’umujwi wa Minembwe.

Uku kongera imbaraga abasirikare b’u Burundi bagiye guhangana na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, biravugwa mu gihe uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo uri kugenzura umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, ukaba kandi umaze kwigarurira ibindi bice binyuranye birimo amagrupema, za lukalite n’ibindi.

Amakuru aturuka mu bice bya Lemera na Muhuzi, akavuga ko abasirikare b’u Burundi baryamiye amajanja kugira ngo baburizemo igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’abarwanyi bo muri AFC/M23/MRDP-Twirwaneho boturuka mu bice byo muri teritware ya Uvira ihana umupaka n’u Burundi.

Umwe mu baturage wo muri Fizi yagize ati: “Abasirikare b’u Burundi barashaka kugaba igitero kuri Twirwaneho mu Mikenke. Andi makuru ava muri Wazalendo yemeza ko igitero kiri hafi.”

Bigize iminsi bivugwa ko igisirikare cy’u Burundi gifite abasirikare bacyo muri Kivu y’Amajyepfo ibihumbi birenga 20, bagiye gufatanya na FARDC na Wazalendo mu mirwano ihanganishije uru ruhande rwa Leta ya Congo na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.

Ibi bitero bivuzwe mu gihe, mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, guverinoma ya Kinshasa iherutse gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.

AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikaba inaheruka gutangaza ko nyuma y’amasaha make hasinywe ariya masezerano, uruhande bahanganye rwagabye ibitero by’indege i Lwihinja hagenzurwa n’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.

Tags: FiziGukaza umuregoIngabo z'u BurundiMinembweTwirwaneho
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

Abasirikare bafunzwe nyuma y'igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaye mu mujyi wa Kinshasa bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche...

Read moreDetails

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili Imitwe itutu yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n'ihuriro...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 uyirwanya biri mu biganiro byo guhana imfungwa, aho...

Read moreDetails

Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Muri RDC abagabo bane batwitswe n’abaturage barashya barakongoka

Havutse imvururu hagati y'Abarega n'Ababembe muri Kivu y'Epfo Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko havutse umwuka mubi hagati y'Ababembe n'Abarega, nyuma...

Read moreDetails

RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
RDC yagaragaje impungenge itewe n’umujyi wa Nairobi nyuma y’ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya

RDC yagaragaje impungenge itewe n'umujyi wa Nairobi nyuma y'ibiganiro byawubereyemo byabayirwanya Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba na minisitiri w'itumanaho wayo, Patrick Muyaya, yavuze...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?