Ingabo z’u Burundi ziri mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zakoze igisa no gutera abaturage ubwoba bagize igihe mu ntambara.
Nibikubiye mu butumwa bwanditse, abaturage bahaye Minembwe Capital News, buvuga ko Igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi kiri mu bice byo muri Komine Minembwe ko cyaraye gikoze ibisa no gukanga abaturage mu rwego bo bavuga ko ari ukubahamura kandi bakagombye kubaba hafi kuko aba baturage bagize igihe bahura n’ibitero byabanzi babo aribo Maï Maï na FDLR, izwiho gukorana byahafi na FARDC.
Ubu butumwa bwanditse bugaragaza ko muri iri joro ryakeye, ahagana isaha ya saa sita, ingabo z’u Burundi ziri hafi n’ikibuga cy’indege cya Kiziba, ko zasakuje cyane ariko ntizarasa.
Nyuma yo gusakuza zatonze umurongo zerekeza inzira ya Kalongi zikomeza zija kwa Mulima.
Ubu butumwa bunavuga ko aba basirikare ko bagiye ari benshi ariko nta mubare wabo uzwi, ariko ko babarirwa mu ijana rirenga.
Ubutumwa bukomeza buvuga ko nyuma y’uko aba basirikare barenze ishyamba (ikibira) rya Mukoko bagana kwa Mulima, nta yandi makuru yabo arongera kumenyekana kugeza izi saha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06/06/2024.
Ku Kiziba havuye iryotsinda ry’Ingabo z’u Burundi zakoze igisa no gukanga abaturage, kuri uyu wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo hageze abasirikare benshi b’u Burundi aho baje bava i Bujumbura, banyuze inzira yo ku Ndondo ya Bijombo.
Aba basirikare bakambitse mu bice bitandukanye birimo Kalingi, Kiziba na Bidegu. Imyaka igiye kuba itatu abasirikare b’u Burundi babarizwa mu misozi miremire y’Imulenge, aho bari ku masezerano y’ubufatanye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.