
Ingabo z’u Burundi ziri mubutumwa bwamahoro muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bararegwa kutubahiriza amasezerano ya EAC ahubwo bagakorera mugitsure cya leta ya Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 04.05.2023. Saa 7:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ingabo ziri mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, zikomoka mugihugu c’u Burundi zirashinjwa gukorera mugitsure cya leta ya President Félix Antoine Tshisekedi.
Izingabo zikomoka mugihugu c’u Burundi, zikaba zaratumwe muburasirazuba bw’ikigihugu murwego rwamasezerano y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC).
Ibyo ingabo z’Abarundi zishinjwa akaba aribyo byatumye Major Gen Jeff Nyagah, yaba yarasezeye kuyobora ibikorwa byingabo za EACRF muri Kivu y’amajyaruguru, nkuko yabyivugiye mwibarua yanditse yogusezera aho yavuze ko ari mugushigwaho igitutu cyo gukora ibinyuranye ninshingano cangwa ububasha yahawe na EAC.
Mumakuru twahawe numwe mubaturage baturiye Kivu ya Majyaruguru ho muri Teritware ya Masisi, yagize ati: “Har’Inka zirenga 300 ziheruka kwicwa muri Teritware ya Masisi, iz’Inka zishwe kandi zirihafi n’ingabo za Barundi ziri mubutumwa bwamahoro muburasirazuba bw’ikigihugu.”
Nkuko yakomeje abwira MCN, yasobanuye avuga ati: “Abazi ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Burundi na Republika ya Democrasi ya Congo baremeza ko ingabo zabwo zoherejwe mu butumwa bwa EAC zirimo gukorera mu nyungu za Leta ya Kinshasa aho gukora icyazijyanye.”
Kugeza ubu Ibihugu bimaze kohereza abasirikare babo muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, nib’Ihugu bine(4), Kenya, Uburundi, Uganda na Sudan y’Epfo.




