Abasirikare b’u Burundi, bari mubutumwa bw’amahoro muburyo bwa EAC M’uburasirazuba bwa RDC, baravugwaho gukorana byahafi na FARDC, FDLR, Nyatura n’indi mitwe
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahuruje amahanga kubera ibikorwa bya kinyamwaswa biri gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo, aho ngo ingabo za Leta (FARDC) n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda bakingiwe ikibaba n’ingabo z’u Burundi bari kwica no kumenesha Abatutsi muri teritwari ya Masisi.
Ni mu gihe umutwe witwaje imbunda wa Nyatura kuri uyu wa 5/10/2023 wigambye ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose muri RDC ukabohereza mu Rwanda ngwiyo baje bava.
Umwe mu bayobozi ba Nyatura wiyita General Ignace yavuze ko bambuye M23 ahitwa Kibarizo bakaba bakomeje gukurikira umwanzi, ngo aho bazarambika imbunda hasi “Umututsi amaze gusubira mu Rwanda.”
Mu itangazo umutwe wa M23 wasohoye kuri uyu wa 5/10/2023, rivuga ko batewe intimba n’ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi, basezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose ababyijanditsemo bakabiryozwa.
Uyu mutwe wabwiye amahanga ko Guverinoma ya Congo yubuye ibitero bisha bigamije gutambamira amasezerano yo guhagarika intambara.
Wavuze ko FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai, abacanshuro b’abazungu n’imitwe y’urubyiruko rwahawe imbunda bari kuyigabaho ibitero bafashijwe n’ingabo z’u Burundi zoherejwe i Masisi.
Umutwe wa M23 wasabye umuryango wa EAC gusobanura uburyo ingabo z’u Burundi zoherejwe kugarura amahoro zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’indi mitwe ishyigikiwe na FARDC.
M23 yavuze ko ubwicanyi, gutwikirwa no kwirukana ku butaka bw’abasekuru bikomeje gukorerwa abaturage ba Batutsi.
Ibi bibaye mugihe n’abaturage ba Batutsi ubwabo banditse urwandiko rugaragaza akarengane kibyo bari gukorerwa na FDLR ndetse n’indi mitwe ifashwa na Kinshasa.
Urwo rwandiko rugira ruti: “Mugitondo canone tubyukiye mugasuzuguro kenshi kandi kuzuyemo ubugome bwinshi, Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko mwese mwabibonye ibikorwa by’ubunyamanswa byongeye kutubaho aho mwese mwabonye umuhana wo Kunturo watwitswe ugakongoka womuri Localite ya Nyamitaba Groupemant ya Bashali-Kaembe Chefferie ya Bashali, teritwari ya Masisi.”
“Amashusho naza video n’imvugo zivangura zirigukoreshwa n’abayobozi bayoboye itsinda rya Wazalendo, mukomeje kubyibonera namwe ukuntu batwibasiriye twebwe abo mubwoko bwa Batutsi.”
“Uyu muhana watwitswe warutuwemo Abatutsi ba Kivu y’Amajyaruguru, ntagukeka nico bawutwikiye .”
“Rero bikaba bidutera kwibaza i mpanvu leta ya Congo ikomeje guceceka nogushigikira imitwe ibanguye inkota kutwica. Imiryango Mpuzamahanga nayo ikomeje guceceka.”
“Uburenganzira bwacu bwokubaho nkabandi turabushaka nokurindirwa umutekano.”
By Bruce Bahanda.
Tariki 06/10/2023.