Ntibikiri ibanga abasirikare b’u Burundi bari bazwiho ko bagiye muri Kivu yamajy’Epfo, kurwanya imitwe yitwaje imbunda isanzwe irwanya leta y’u Burundi, bavuzweho kwambara uniform y’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru dukesha Radio Inzamba Agateka Kawe y’Abarundi baba mu buhungiro aravuga ko tariki ya 08/09/ 2023 ari bwo ingabo z’u Burundi zambitswe iyi myambaro ya FARDC, iyo zari zisanganwe isubizwa mu kigo cya gisirikare cya Gatumba, hafi y’u mupaka wa RDC n’u Burundi.
Iyi radiyo irasobanura kandi ko yahawe amakuru n’abasirikare avuga ko ingabo z’u Burundi mu kigo cya Gatumba zakiriye imbunda ninshi bikekwa ko zaba zaraturutse mu Burusiya, zirimo intoya n’iziremereye, byateganyijwe ko zizoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Ntabwo impamvu yo guhindura uniform kw’ingabo z’u Burundi ziramenyekana, gusa hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko igihugu c’u Burundi na RDC byumvikanye kujya bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubutasi.
Mu minsi yashize kandi hari amakuru yavugaga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo zaba zitegura gufasha FARDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Aya yose ntacyo igisirikare cya FDNB, kirayavugaho.
U Burundi bufite ingabo muri RDC zikora mu buryo bubiri, ari bwo: ubushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’ubushingiye ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC. Izikorera mu misozi miremire y’Imulenge ndetse na Plaine Dela Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ntaho zihuriye naziriya za EAC hubwo zo ziri mwitsinda rihuriweho n’ingabo za FARDC maze ziza guhabwa izina rya Task Force.
By Bruce Bahanda.
Tariki 19/09/2023.