Ingabo z’u Burundi zirimo n’ufite ipeti ryo hejuru zaguye mu ntambara i Mulenge.
Abasirikare b’u Burundi icumi n’umwe(11) barimo ufite ipeti rya Captain n’undi wo muri FDLR na we w’umu majoro ni bo baguye mu gitero izi ngabo zisanzwe zifatanya n’iza Congo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bayigabyeho mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru Minembwe Capital News imaze guhabwa n’abaherereye mu Rugezi, aha heruka kubera imirwano hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Igitero bariya basirikare b’u Burundi n’umwe wo mu mutwe wa FDLR baguyemo n’icyo izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo zari zagabye mu birindiro by’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na M23 biherereye mu duce two muri Rugezi ku wa mbere tariki ya 09/06/2025.
Ibirindiro byari byagabweho ibyo bitero by’iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC/M23 ni byari ku bitaro bya Rugezi, i Muchikachika no kwa Didas.
Nubwo uru ruhande rwa Leta ari rwo rwagabye ibitero, ntibyabujije ko Twirwaneho na M23 ibisubiza inyuma ndetse kandi bigwamo bariya basirikare b’u Burundi na FDLR.
Ubuhamya twabwiwe bugira buti: “Hapfuye major wo muri FDLR na Captain wo mu ngabo z’u Burundi.”
Bugira kandi buti: “Hapfuye kandi n’abasirikare babo icyenda, n’abandi benshi babikomerekeramo.”
Ibi bitero byagabwe kuri Twirwaneho na M23, mu Rugezi mu gihe muri iki gice cyaherukagamo ibitero mu byumweru bitatu bishize.
Ni bitero iri huriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa zigaba muri ibyo bice ziturutse i Lulenge, Gasiro, Kabanju no mu bindi bice bikigenzurwa n’uru ruhande rwa Leta werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri n’uyu munsi ku wa gatatu, ibyo bice byabereyemo imirwano yirije umunsi wose ku wa mbere, byagarutsemo ituze.
Ahandi kandi hari ituze, naho hakaba hari hakunze kugabwa ibitero by’iri huriro ry’ingabo za Congo ni mu Mikenke no mu bindi bice biherereye mu nkengero za centre ya Minembwe. Gusa, kubera ko umwanzi uhagaba ibyo bitero atari kure, umutekano ntuba wizewe ijana ku ijana.