Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa mu itsinda rya TAFOC, bagaruye Inka z’Abanyamulenge zari zibwe na Wazalendo mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 27/03/2024, ahagana isaha z’umugoroba n’ibwo Ingabo z’u Burundi n’izigihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC ), baguruye Inka z’Abanyamulenge zari zibwe zijanwa mu Gipupu ahazwi ko ari mu birindiro bikuru bya Wazalendo (Maï Maï).
Inka zari zibwe zari zo kwa Munyangurube wo kwa Byinshi, zikaba zari zibiwe ku Kabara, ho Muchohagati Chaza Rwerera, mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abahungu be.
Rugikubita bavuze ko hibwe Inka icumi na zitanu, ariko nyuma haje kuboneka zibiri bavuga ko bazisanze mu bindi biraro aho hafi.
Abo kwa Munyangurube wo kwa Byinshi, bavuga kandi ko Inka zabo zibwe zijanwa mu Gipupu, ho mu Mibunda , ko ndetse zahawe umukuru wa Wazalendo (Maï Maï) uzwi kw’i zina rya Mutetezi.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko nyuma y’uko kwa Munyangurube bari bamaze kumenya ko Inka zabo zibwe zijanwa mu Gipupu, ubwo hari ku wa Kabiri w’i ki Cyumweru, bahise biyambaza ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC, zari ahitwa mu Mikarati, n’ibwo izi ngabo zahamagaye Maï Maï Mutetezi kugarura Inka bibye z’Abanyamulenge.
Minembwe Capital News yabwiwe ko “Maï Maï Mutetezi akimara kumva icyo asabwa kugarura Inka z’Abanyamulenge yari yibye, nawe yasabye ingabo z’u Burundi kuza kuzifata ariko abasaba kutazana n’Abanyamulenge.”
Byaje kurangira ingabo z’u Burundi hamwe n’abasirikare bake ba FARDC, berekeje mu Gipupu bagezeyo Maï Maï Mutetezi abaha Inka z’Abanyamulenge zose yari yibye kwari icumi na zitatu (13).
Umuhungu wo kwa Munyangurube yahamije ko babonye Inka zabo zibwe.
Ati: “Abasirikare ba TAFOC bari mu Mikarati nibo bazanye Inka zari zibwe na Wazalendo bayobowe na Colonel Mutetezi. Bagaruye Inka 13, izindi zibiri twasanze zari aho mu bindi biraro bya Banyamulenge.”
Yakomeje agira ati: “Dushimiye ingabo z’u Burundi.”
MCN.