Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ingabo z’u Barundi zomu mutwe wa Task Force, zari i Nyengenzi, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zarahavanwe zijanwa mubice biri muri teritware ya Kabare, ipakanye n’iriya teritware ya Walungu.
Iz’ingabo z’Abarundi, zari zashinze i Kambi, mugace ka Musho, Sinlac, ahubatse urugomero rw’umuriro wa Mashanyarazi ndetse no mugace ka Businga, uduce duhana imbibi(bipakanye) n’igihugu c’u Rwanda, nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe.
Bizwiko i ngabo z’u Burundi, zageze muri Kivu y’Amajy’epfo, ahagana m’ukwezi 07/2022, k’ubufatanye bwa leta ya Kinshasa n’u Burundi. Gusa bakigera k’ubutaka bwa RDC bavanzwe n’igisirikare ca FARDC, bahita baja mu Misozi Miremire y’Imulenge, mubice biri muri Groupement ya Bijombo, muri teritware ya Uvira no muduce two muri Komine Minembwe, homuri teritware ya Fizi.
Ubwo imirwano yarimaze gukara muri Kivu Yaruguru, hagati ya M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, bariya basirikare b’u Burundi bakuwe mu misozi miremire y’Imulenge, bambikwa imyambaro ya FARDC, ba bona koherezwa muri Kivu Yaruguru, abandi boherezwa mubice bihana imbibi n’u Rwanda, nka Nyangezi, Kamanyola, Ngomo, Mukibaya cya Rusizi no kw’i Djwi.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko kugeza ubu abasirikare b’u Burundi boherejwe, kw’i Djwi, Kivu y’Amajyaruguru, Ngomo, Kamanyola no mukibaya cya Rusizi bo bakiriyo naho abari Nyangezi bakaba bamaze koherezwa muri teritware ya Kabare na Minova.
Hariya Nyangezi, hakaba hasigaye ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zo muri Batayo iyobowe na Colonel Simeon Bigangu.
By Bruce Bahanda.