Ingabo z’u Burundi z’iheruka kuva mu Minembwe, zigana i Baraka, zongeye kuzamuka zerekeza mu Minembwe kandi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu Cyumweru gishize, mu mpera zacyo n’ibwo Ingabo z’u Burundi zabaga ku k’ibuga cy’indege cya Minembwe, ahitwa ku Kiziba, zahavuye mu buryo bw’ibanga, k’uko Abaturage baturiye Komine Minembwe, ba byutse k’uwa Gatanu, tariki ya 25/01/2024, basanga ingabo z’u Burundi ntazikiri aho zahoraga ku Kiziba.
Nyuma byaje ku menyekana ko berekeje inzira yo kwa Mulima, banyura mu Bibogobogo, baja i Baraka, muri teritware ya Fizi.
Ubwo bageraga i Baraka, k’uko bari abasirikare benshi ba barigwa mu magana, Abaturage bo mu bwoko bw’Abembe, bagize ubwoba, n’ibwo umusirikare mukuru ureba Ingabo za FARDC muri Baraka, yakoze ikiganiro n’abaturage abasaba gutekana, ababwira ko ingabo z’u Burundi ko zita kagombye kubatera ubwoba.
Yagize ati: “Abaturage bira bakwiye ko mugira ubwoba kuko haribyo mubona mutari musanzwe mubona, ariko rwose muhumure ingabo z’u Burundi, ninshuti za RDC. Muzatinye u Rwanda n’ingabo zabo.”
Minembwe Capital News imaze guhabwa amakuru ko ziriya ngabo z’u Burundi zari zamanutse Baraka ko ubu zongeye kuzamuka, zigana mu Minembwe.
Ay’amakuru akomeza avuga ko bazamukanye ibikoresho by’agisirikare byinshi, bigaragaza ko bashobora kuba ari ibikoresho bari bagiye gufata. Na none kandi hari amakuru avuga ko bari boherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwanya M23, bakaba bagarutse ku mpamvu z’uko ingabo z’u Burundi zirimo gupfira muri iyo mirwano ku bwinshi.
Aba basirikare b’u Burundi bongeye kuzamuka imisozi miremire y’Imulenge mu gihe Twirwaneho, yashinje igisirikare cy’u Burundi kuba cyinjiye mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge, biri mu itangazo Twirwaneho, yashize hanze mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29/01/2024.
Bruce Bahanda.