Ingabo z’u Burundi zongeye kwimena ku bwinshi mu Bibogobogo.
Abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana bongeye gusesekara mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi nyuma y’ibyumweru bitatu abandi basirikare b’u Burundi babaga muri iki gice bakivuyemo.
Bibogobogo ni agace gaherereye mu misozi yu namiye umujyi wa Baraka, ikaba ahanini ituwe n’Abanyamulenge nubwo hari n’andi moko ayituyemo nk’Abapfulero n’Ababembe bake ndetse n’Abanyindu.
Hagati mu kwezi kwa gatatu ni bwo Abasirikare b’u Burundi bikuye muri iki gice cya Bibogobogo bamanuka epfo i Baraka, abandi muri abo berekeje iya Uvira.
Ni mu gihe bari bageze muri iki gice ubwo Wazalendo baheruka kukigabamo ibitero, ibyo bari bagabye ku Banyamulenge mu ntangiriro zu kwezi gushyize.
Nyuma yo kuhagera, bariya basirikare b’u Burundi babwiye aba Banyamulenge ko baje kubatabara, bababwira kandi ko bagomba kwitandukanya na Twirwaneho ndetse na m23.
Ntibyatinze aba basirikare bavuye muri iki gice, kizamo Wazalendo ariko n’abo bakivamo mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.
Usibye ko ibatayo iyobowe na Colonel Ntagawa Rubaba yo ikiri muri icyo gice kuva m’ukwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2024.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/04/2025, ahagana igihe cy’umugoroba, mu Bibogobogo hahurutse abasirikare benshi b’u Burundi, aho bivugwa ko bashobora kuba ari abasirikare babarirwa mu magana abiri.
Uwahaye Minembwe Capital News aya makuru yavuze ko we yabiboneye, kandi ko yabonye ari benshi.
Yagize ati: “Ubu ku mugoroba ingabo z’u Burundi zirimenye hano mu Bibogobogo. Ni nyinshi, na bonye ari nka 200.”
Yavuze kandi ko aba basirikare baje gusigara mu bigo ingabo za FARDC ziheruka kuvamo zitumwa i Baraka n’ahandi.
Ati: “Baje gusigara mu bigo by’ingabo za Congo ziheruka kuvamo hano mu Bibogobogo.”
Aba basirikare bakimara kugera mu Bibogobogo bamwe bahitijwe muri ibyo bigo byabagamo abasirikare ba Congo, harimo ikiri mwirango rya Ugeafi, mwirango rya Gipimo hafi n’umuhana wa Magaja, nanone kandi abandi bajanwa ku Kavumu harimo n’abandi bajanwe muri Bibogobogo centre irimo ibatayo ya Colonel Ntagawa.
Ni amakuru avuga kandi ko izi ngabo z’u Burundi zazanye n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye birimo imbunda ziremereye nubwo Minembwe Capital News itabashe kumenya ubwoko bwabyo.
Izi ngabo zije muri Bibogobogo mu gihe hari hamaze iminsi irenga ibiri hari amakuru avuga ko Wazalendo boba bari gutegura kugaba ibitero muri iki gice.
Wazalendo bagaba ibitero mu Bibogobogo baturutse mu bice bya Mutambara bisanzwe bituwe n’Ababembe. Si aho gusa baturuka, kuko hari n’igihe baturuka mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.