Ingabo z’u Burusiya ziri kwigarurira uduce two muri Ukraine mu buryo budasanzwe.
Ni amakuru yatangajwe na perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin, yavuze ko ingabo ze ziri gufata ibice byo mu Burasirazuba bwa Ukraine ku muvuduko uri hejuru.
Ibi yabitangarije abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kyzyl kuri uyu wa mbere tariki ya 02/09/2024, mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kugaba ibitero mu ntara ya Kursk mu Burusiya.
Imwe mu ntego z’ingabo za Ukraine muri Kursk ni uguca intege ingabo z’u Burusiya ziri muri Donbas, nk’uko perezida Vradimir Putin yabivuze.
Perezida Putin yagaragaje ko mu gihe ingabo z’u Burusiya zihanganye n’ibi bitero byatangiye tariki ya 06/7/2024, zinakomeje intambara zatangije muri Donbas mu kwezi kwa Kabiri umwaka w’ 2022.
Yagize ati: “Ntabwo twigeze tugira umuvuduko nk’uyu mu bitero tumaze igihe kirekire tugaba muri Donbas. Ntabwo ingabo z’u Burusiya ziri gufata ibice biri muri metero 200 cyangwa 300 ahubwo ni za Kirometero kare.”
Ibi yabitangaje mu gihe imirwano ikomeye yarimo ibera mu duce turimo Selydove na Ukransk duhana intera ya Kirometero 14.
Aya makuru yanemejwe n’ibiro ntara makuru by’Abarusiya(TASS), aho byemeje ko ingabo z’u Burusiya zirukanye iza Ukraine mu gice cya Selydove, agace gatuwe n’abaturage babarirwa ku 20.000.
MCN.