
Ingabo za Republika y’Uburundi bari mubutumwa bwa Mahoro muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, batangiye kugenzura ibice umutwe wa M23 bavuyemo biri muri Teritware ya Masisi.
None Tariki 16.03.2023. Ayamakuru Minembwe Capital News, tuyakesha Itangazo ryasohowe nibiro bikuru by’ingabo za EACRF i Goma ho muntara ya Kivu Yaruguru .
Ibiro bikuru by’ingabo zumuryango wa Africa y’iburasirazuba (EACRF), bashize hanze itangazo aharejo kumugoroba tariki 15.03.2023, rivuga ko ingabo z’igihugu c’Uburundi ziri mubutumwa bwa EAC muri Republika iharanira democrasi ya Congo, zatangiye kugenzura ibice byinshi umutwe wa M23 bari barambuye abasirikare ba leta ya Kinshasa (FARDC) muri Teritware ya Masisi.
Ibyo bice akaba ari: “Busagara, Kingi, Kabati na Kirorirwe harimo nigice ca Sake.”
Ibi bice batangiye kubigenzura nyuma yuko bwana Major Gen Jeffe Nyagah, akoze urugendo (ziara) rwakazi muri Teritware ya Masisi nimugihe yashaka ga kumenya uko umutekano uhagaze nkuko tubikesha itangaza makuru rya Radio Okapi. Gen Jeff Nyagah ninawe muyobozi uyoboye ingabo zose ziri mubutumwa bwa Mahoro muri Kivu yamajyaruguru, muburyo bwa EAC.
Mwitangazo rya EACRF rigira riti : “Mbere yuko ingabo z’Uburundi ziri muri EACRF zija mubice M23 yagenzuraga habanjye koherezwa itsinda riyobowe na Komanda wa EACRF, habaho kugenzura uko umutekano uhagaze nyuma nibwo Abasirikare bab’Arundi bari muri uyu muryango bahise boherezwa mubice bigera kuri bine(4) biri muri Teritware ya Masisi.” Aribyo twavuze haruguru.
Ibi biro bya EACRF byakomeje bivuga ko kuva kwa M23 mubice bagenzura biri mumasezerano yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC harimo numuhuza Président João Lourenço, washizweho na Africa Yunze ubumwe (AU) ubwo bari bahuriye i Addis-Ababa muri Ethiopie tariki 17.02.2023.
Bikaba byitezweko uyu mutwe wa M23 ukomeza kurekura ibice wari warigaruriye ukaba werekeje ahateganijwe ko uba ucumbitse muri Sabyinyo maze Nyuma ugakorana na leta ya Kinshasa ibiganiro byamahoro, nkuko biri mumyanzuro yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Intambara ibera muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo, ihuza umutwe wa M23 nihuriro rya Fardc, FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro babazungu bavuye muri Buligariya na Romania ndetse nomub’Urusiya imaze igihe kingana numwaka urengaho iminsi hejuru.





Uburundi bwamenye ukuri