Ubuyobozi bwa Monusco bwongeye gutangaza ko ingabo zabo zigire kuva mugihugu ca RDC.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ingabo z’umuryango wa bi bumbye, zishinzwe kubunga bunga umutekano muri Republika ya Democrasi ya Congo(Monusco), zongeye gutangaza ko zigiye kuva muriki gihugu.
Ibi byatangajwe kuruyu wa Kabiri tariki 08/08/2023, aho byatangajwe n’umuyobozi wizi ngabo ziri mubice biherereye muri teritware ya Beni na Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Ubwo uyu muyobozi yabitangazaga yavuze ko izi ngabo zisigaranye ibiro bitanu(5) gusa akaba aribyo Monusco isigaranye bikora, ibi biro ni: “Bukavu, Uvira, Goma, Beni na Bunia.”
Maze avuga ko uku kugabanya ibiro arintangiriro yoguhagarika imirimo ya Monusco muriki gihugu.
Gusa kuba Monusco yenda kuva mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, uyu muyobozi yabwiye itangaza makuru ko biva kubushake bw’ubuyobozi bwa Kinshasa ndetse n’ibyifuzo bituruka kubaturage ba Congo.
Imyaka ibiri irimo irarangira abaturage bo Muburasirazuba bwa RDC , ahanini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu yamajy’Epfo, basabye bidasubirwaho ko izi Ngabo za Monusco zigomba kubavira mugihugu cyabo. Muribyo bihe hagiye haba n’imyigaragambyo yamagana izi ngabo kuva mugihugu.