Monusco irahakana ibirego ishinjwa byo kutagira icyo ikoze ku ifatwa rya gace ka Rwindi.
Agace ka Rwindi ko muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kafashwe n’ingabo za M23, mu mpera z’i Cyumweru dusoje.
Amakuru avuga ko aka gace kafashwe nta mirwano ibaye, n’inyuma y’uko M23 yari maze gufata ibice biri mu nkengero za Rwindi, nka Mabenga, Nyanzale n’ahandi.
Nyuma y’uko Rwindi y’igaruriwe n’ingabo za General Sultan Makenga, ubutegetsi bwa Kinshasa bwashinje ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, kureberera Rwindi yari ibirindiro n’icyumbi rikomeye rya FDLR, ifatwa, ngo kandi Monusco itari kure yaho.
Ibi rero nibyo ubuyobozi bwa Monusco bireguyeho bavuga ko badafite uruhare mu ifatwa rya Rwindi.
Mu butumwa bugufi Monusco yanyujije kurukuta rwayo rwa X, yagize iti: “Amakuru avuga ko Monusco itagize icyo ikora kugira Rwindi, ntifatwe nibinyoma.”
Ay’amakuru yaje aherekejwe n’amashusho yerekana uko Monusco yareberaga Rwindi ifatwa.
Agace ka Rwindi kari hagati muri parike ya Virunga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo na SADC bamaze guhunga i Rwindi bagana i Kanyabayonga, naho kuri ubu hakaba hatahiwe.
MCN.
Entre Kinshasa(I mean la FARDC) et la Monusco qui est chargé de protégé les territoires Congolais(y compris ce centre de RWINDI)?
La Monusco est venu seconder et non pas replacer(s’approprier les responsabilités étatiques).