
Mu Minembwe hongeye kuvugwa ubwatsi bw’Inka za Banyamulenge. Mu masaha make ashize aba bungeri b’Inka bo m’ubwoko bwa Banyamulenge bari bacuye Inka zabo bagiye gukama mu masaha y’igitondo.
N’kuko bimenyerewe Abanyamulenge bakunze kubyukiriza Inka mugitondo kare maze bakaza kuzicura isaha zasaatanu zishira muri midi(saasita). Ubwo baganiraga na Minembwe Capital News, banze ko amazina yabo aja munkuru ariko bagira bati: “Ubu ubwatsi bw’Inka nibwinshi sinaguhisha ubu dufite amata yohaza Abanyamulenge bose bahunze igihugu. Nimubwire abahunze bahunguke twubake iwacu.”
Uyu watangaga amakuru kuri Minembwe Capital News, yavuze ko muriki iki Gitondo co kuwa Gatanu bari babyukirije kumusozi witwa kwa Gahinda, mubice bigize Kw’irumba, aha akaba ari Muburengerazuba bwa Komine Minembwe, ugana i Lulenge.
Ubu bwatsi bw’Inka za Banyamulenge, bwongeye kuboneka mugihe aka karere kari karibasiriwe nici ryinshi rikaba arici ryasize rihitanye Inka zitari zike.
Gusa ubu akaba arigihe cagahira ndetse ko ubu bwatsi baragira ari umuhira ubagera mu mavi.
Yakomeje agira ati: “Ubu biteye ishema kubona Inka zi kireta nkomubihe byakera. Inka z’Abanyamulenge, ntizizashira n’ubwo zifite abanzi ibihumbi.”
Ikindi nuko mu Minembwe haragahengwe kamahoro nkuko aba bungeri b’Inka babyiganiraga Minembwe Capital News.
By Bruce Bahanda.
Tariki 22/09/2023.