Imitwe y’inyeshamba irimo FDLR, Nyatura na Wazalendo, bongeye gutemagura Inka za Batutsi. Izi nka bazitemaguriye mugace ka Nyakigano, homuri Village ya Ngungu, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Inka zabashe kugaragara zakomerekejwe nizo nkozi zibibi n’Inka zirenga 10 , zose akaba ariza baturage bo mubwoko bwa Batutsi n’kuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News. Nimugihe iz’Inka zari mu masuhuriro yazo kumusozi wa Nyakigano maze ziza guhura nabo bagizi banabi basanzwe bakorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Mukuzitema bakoreshaga imipanga cangwa imihoro. Zimwe murizo nka zabashe gukomeretswa ininshi bazitemye ibitsi bagakata n’Imirizo ndetse na Macebe yazo.
Izabashe gutemwa zirapfa ntamubare wazo Minembwe Capital News yabwiwe. Gusa aya makuru nayemezwa nabamwe m’ubungeri bizo nka ko izapfuye ninshi bahitaga bajana inyama zazo kuzirya.
Uyu mutwe wa FDLR na Nyatura, basanzwe bakorana byahafi n’ingabo za FARDC, ibi byogutema Inka za Batutsi no kuziba n’ibikorwa bamazemo igihe babikora. Nimugihe aba barwanyi bomuri Nyatura bagirira nabi abo mubwoko bwa Batutsi murwego rwo gushaka kubirukana kubutaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mumpera zuyu mwaka wa 2023 muribi bice byo muri teritware ya Masisi, bariya barwanyi ba FDLR na Nyatura bishe Inka z’abatutsi zibarigwa muri magana ane(400). Kugeza ubu ntaco leta ya Kinshasa irabitangazaho.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.