Ahagana isaha z’umugoroba wo ku Cyumweru, itariki 24/12/2023, k’u Bwegera, muri grupema ya ka Kamba, cheferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu ca Repubulika ya demokarasi ya Congo, hanyazwe Inka z’Abanyamulenge zikabakaba Inka 10.
Byabaye mu gihe Abanyamulenge bari bahunze muri aka gace k’u wa Gatandatu, tariki ya 23/12/2023, aho barimo bahunga umutekano muke ahanini uterwa n’ubwicanyi bashoweho na Wazalendo. Bizwi ko Wazalendo bahawe, imbunda n’ubushobozi na leta ya Kinshasa.
Mu makuru yizewe, Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko nyuma y’uko Abanyamulenge bahunze ku Bwegera, hasigaye ibiraro by’abungeri b’inka bigera muri 5, bityo rero Wazalendo bayobowe n’uwita Colonel Lama, biha kuja kuzinyaga.
Umwe muri abo bungeri yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Wazalendo baje igihe c’isaha za saakenda (3h), binjira mu nka batoranya Inka zikirenga 9 barazinyaga.”
Yunzemo kandi ati: “Ubwo Wazalendo bageraga muri ziriya nka, bazisanzemo umusaza mukuru w’u Munyamulenge, baramubwira ngo ntibomwica ngo kuko urupfu rumwegereje.”
Kugeza ubu ku Bwegera, haracari ibiraro by’abungeri b’inka ba Banyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Andi makuru n’uko k’u Bwegera hakiri ingo z’Abanyamulenge zigera muri 5 abandi bose barahunze bakaba bari za Kamanyola abandi baganye iy’amanga.
Bruce Bahanda.