Inka z’Abanyamulenge zari zarahungishirijwe mu Gatumba zatahutse i iwabo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 22/07/2024, nibwo Inka z’Abanyamulenge zibarirwa muri magana abiri zarenze ku misozi ya Rurambo, ho muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko iz’i nka zigera kuri magana abiri zari zarahungishirijwe mu Gatumba, ubwo ibitero bya Maï Maï na Red Tabara byarimo bica ibintu muri iyi misozi ya Rurambo, mu mpera z’u mwaka w’ 2021. Ibi bitero bikaba byarimo kugabwa mu Banyamulenge mu rwego rwo kubasenyera no kubangaza.
Ku wa Kane, itariki ya 18/07/2024, nibwo ziriya nka za mbukijwe umupaka wa Gatumba ziganishwa ku misozi ya Rurambo, nk’uko iy’i nkuru ikomeza ibivuga.
Bya nasobanuwe ko abari bazishoreye bahurutse mu Rurambo amahoro kandi n’izi nka zihuruka ari umukwiro zose uko zakuwe mu Gatumba zingana.
Gusa, abatanze ay’amakuru ntibavuze nyiri iz’i nka, usibye ko bivugwa ko ari iza Banyamulenge bo mu bice byo mu Rurambo.
Nubwo Abanyamulenge bo mu Rurambo bahuye n’intambara zikomeye mu myaka itatu ishize, ariko kandi, kugeza ubu abenshi baracyatuye muri aka gace, abandi batari bake barahunze, ndetse bamwe muri bo bambuka imipaka, utaretse n’abahungiye mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, nka hitwa Nyangenzi, Bwegera n’ahandi.
MCN.