I Bisasu byarashwe n’ihuriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wo k’u wa Gatandatu, tariki 25/11/2023, byakomerekeje Inka imwe(1) zabo m’ubwoko bw’Abatutsi birasubira byangiriza ibintu byinshi harimo imirima y’abaturage.
N’i bisasu byarashwe igihe cya masaha y’igitondo, ahagana mu masaha ya saa tatu(9:21Am). Byaraswaga muri Kilolirwe no munkengero zayo aho byarimo bitegwa ahatuwe n’abaturage benshi hariya muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
U muvugizi w’u mutwe wa M23, mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, yemeje ay’amakuru avuga ko ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, za zindutse zirasa ibisasu mu baturage hariya muri Kilolirwe.
Yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, ko baratera ibisasu ahatuwe n’abaturage benshi muri Kilolirwe no munkengero zayo. Ingabo zacyu ARC /M23 zikomeje kurwana kubaturage n’ibyabo.”
Nk’uko byavuzwe zir’iya Ngabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zirasagura ibisasu zitabajye kugenzura ahari abaturage n’ibyabo kuko ibisasu barasa bimaze guhitana abasivile benshi biriya bisasu byabo byigenze no guterwa muri gurupema ya Kibumba, mu mpera z’u kwezi kwa Cumi (10), uyu mwaka w’2023, biza guhitana abasivile 6 bikomeretsa abandi benshi.
Abaturage baturiye ibyo bice baratabariza ibyabo n’ababo bikomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo Kinshasa.
Bruce Bahanda.