Kuri uyu wa Kabiri,tariki 21/11/2023, Inka z’Abatutsi (Abanyamulenge), zi barirwa mu magana zanyazwe n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR,P5, Maï Maï na Gumino, zikaba za nyagiwe muri Localite ya Gitembe, gurupema ya Kigoma, Cheferie ya Bapfulero, muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko iy’i nkuru ibivuga ziriya nka zanyazwe nyuma y’uko ziriya Ngabo za FARDC, FDLR, P5, Maï Maï na Gumino, bari bamaze guhunga Twirwaneho mu mirwano ririya huriro ry’ingabo bari bashoye mu baturage baturiye Localité ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira.
Ubwo ririya huriro ryagabye igitero mu baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi, byatereye abaturage bamwe gukomereka abandi bakwira imishwaro byavuzwe ko hakomeretse umwana w’u mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 n’u mudamu uri mu kigero cy’imyaka 47.
Nyuma y’uko Twirwaneho yafashe umwanzuro wo gutabara Abasivile ziriya Ngabo za FARDC, FDLR, Maï Maï, P5 na Gumino bahise bahunga bahungira mu Gitembe aribwo banyaze ziriya nka za Batutsi (Abanyamulenge). Minembwe Capital News yabwiwe ko Inka za nyazwe zari zabagabo batatu(3), bari basanzwe baragirira mu misozi yo muri Localite ya Gitembe.
Andi makuru n’uko hamaze gutoragurwa i mirambo 57 ya FARDC n’abambari babo mu misozi ya Kahororo yabereyemo i mirwano. Aho ndetse hafashwe matekwa yabamwe muri bariya barwanyi bafatikanije n’ingabo za RDC kugaba ibitero mu baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi. Umwe mu bayobozi ba Twirwaneho, yabwiye MCN ko hafashwe benshi ariko bitaragera ngo batangaze u mubare.
Bruce Bahanda.