Mai Mai Bishambuke, banyanze Inka za bo mubwoko bwa Banyamulenge mu Mikenke.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 14/08/2023, saa 5:50pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Mikenke homuri Secteur i Tombwe teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge zanyazwe nu mugwi wa Mai Mai Bishambuke.
Mu makuru Minembwe Capital News yabwiwe, nuko hanyazwe Inka i Cyuminazitanu(15), gusa ngo harizindi nka zigera 120 zari zabuze bibwira ko nazo zanyazwe ariko amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe nuko izo zari zabuze zaje kuboneka nkuko twabibwiwe na baturage ba Mikenke.
Nyuma yo kunyagwa kwizo nka 15 ingabo zo mu mutwe wa Taxes Force zomuri Batayo igizwe na Basirikare ba Barundi bari murako gace batanze ubufasha aho bivugwa ko bakurikiye izo nka murwego rwokuja kuzigarura bakoresheje imbaraga za gisirikare. Kugeza kurubu icyo gisirikare ntaco baratangaza ndetse na Soseyete sivile ya Mikenke ikaba itaragira ico ibivugaho nkuko twabyiganiwe na baturage baturiye Mikenke.
Tukaba tukirimo kugerageza kuvugisha ingabo zo muri Taxes Force igizwe na Basirikare ba Barundi kugira haze kumenyekana ko ubufasha batanze buza kubyara umusaruro.