
Inka zigera kuri 28 zab’Anyamulenge zaraye zibwe na Maimai Mugahwera ho muri Teritware ya Fizi Kivu Yepfo mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo.
Amakuru agera Kuri Minembwe Capital News, nuko Ijoro ryakeye ryokwitariki 13.03.2023, haraye hibwe Inka zigera kuri 28 zab’Anyamulenge zumugabo witwa Muyehe.
Ubwo twaganiraga nuwatanze aya makuru bwana Zaloti, yatwandikiye akoresheje inyandiko ati: “Irijoro ryakeye MaiMai yaje Mugahwera, mumuhana witwa Mubanyenganji biba inka zumugabo wabasinzira witwa Muyehe zigera kuri 28, nyuma yaho abashizwe umutekano bagerageje kuzikurikira babura ikirari bavuze ko bagarukiye Murugabano.”
Inka kandi zaheruka ga kwibwa mubice bya Mikenke ho muri Teritware ya Itombwe ihana urubibi na Teritware ya Fizi. Gusa bwana Major Gen Andre Oketi Ohenzo yasabye abaturage bamoko yose baturiye akarere k’imisozi miremire y’Imulenge kumuba hafi no kumwizera ko azagarura umutekano mwiza mubice byose ayoboye.
Ikindi Ohenzo yasezeranije abaturage yababwiye ko agiye kwigisha abasirikare be kubana neza nabaturage ndetse nokumenya inshingano zabo kubaturage nibyabo.
Akarere k’imisozi miremire kari kamaze mo imyaka irindwi (7) karimo intambara zurudaca hagati ya Baturage b’irwanaho na Maimai Bishambuke kubufasha bwa Fardc .