Inka za Batutsi z’irenga 100 zanyazwe n’inyeshamba zomumutwe wa APCLS, bazinyagiye mugace ka Katuunda homuri Masisi.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 14/07/2023, saa 12:10pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubusho bw’inka zitanga amata. Inka za Batutsi z’irenga ijana (100) muri teritware ya Masisi zanyazwe n’inyeshamba zomumutwe wa APCLS.
Iz’inka zanyazwe kumunsi w’ejo hashize tariki ya 13/07, bikavugwa ko iz’inka zirenga 100 zariza Baturage bomugace ka Katuunda, homuri Secteur ya Osso Banyungu, muri teritware ya Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko abo bagizi ba nabi bakoze iki gikorwa mu masaha y’igicamunsi nyuma ya saa sita ubwo bari bagiye kwi rondo mugace bita Nyamaboko, homu buyobozi bwa Bahunde Secteur ya Katoyi.
Amakuru amwe avuga ko izo nka zabanje gukurikirwa nabashumba ariko birangira zinyazwe.
Andi makuru avuga ko abarwanyi ba APCLS bashinja abaturage bo muri iyo midugudu kuba bafatanije nimitwe yitwaje intwaro muribyo bice.
By’umwihariko aka gace gakunze kubamo Abarwanyi bo mumutwe wa PARECO aho byavuzwe ko hayobowe na Sendugu Museveni ndetse n’umutwe w’iyita Kifuafua uyobowe na ba General babiri biyita Maachano na Birikoriko.
Perezida w’urubyiruko rwa Lwambo Mufuni, yavuze ko bigoye kwemeza cyangwa guhakana kw’izo nka zanyazwe n’inyeshamba zomumutwe wa APCLS. Ibi yabikoze murwego rwokwishakira umutekano.
Maze asezeranya ko azakomeza iperereza mbere yo gutanga ayamakuru.
Bananirirwa kurwana bakarwana n’inka nimbwa gusa