Inka zisaga ijana z’Abanyamulenge n’izo Ingabo za Congo zanyaze.
Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge n’izo ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zanyaze mu nkengero za centre ya Minembwe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/04/2025, ni bwo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo bagabye igitero mu Gahwela ahari ibiraro by’inka barazinyaga.
Gahwela iherereye mu mu birometero bibarirwa mu 10 uvuye muri centre ya Minembwe.
Amakuru avuga ko iri huriro igitero zagabye zikinyagamo ziriya nka, zakigabye ziturutse mu bice byo muri secteur y’i Lelenge muri teritware ya Fizi.
Umwe mu Banyamulenge uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko atari Inka zonyine zanyazwe, hubwo ko hanyazwe n’ibitungwa(intama n’ihene).
Yagize ati: “Gahwela hanyazwe Inka zisaga ijana n’ibitungwa byinshi.”
Nyuma yuko ririya huriro rinyaze Inka n’ibitungwa byinshi, ahagana mu gitondo cya kare ryongeye kandi rigaba ibitero mu duce twa Rugezi.
Ni ibitero amakuru avuga ko byagabwe i Nyangabyuma no mu tundi duce duherereye muri ibyo bice.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Twirwaneho na M23 nibwo byafashe igice cya Rugezi cyose, nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’iri huriro ry’ingabo za Congo.
Bigasiga iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho bifashe iki gice kizwiho kuba gifite ubutaka bukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or Coltan, Cuivre n’andi.
Bizwi ko iki gice cya Rugezi kuva mu mwaka wa 2020, cyari cyarahinduwe indiri ya FDLR na Wazalendo, aho bahabwaga ubufasha n’ingabo za Leta.
Rugezi kuba yarabayemo igihe kirekire n’aba barwanyi bo muri Wazalendo na FDLR, bari barayihinzemo; ubundi kandi bayicukuragamo amabuye y’agaciro. Sibyo gusa kuko kandi bivugwa ko ari cyo gice kirinze i Milimba ahazwi nk’ahatuwe n’Abapfulero benshi.
Biri mu bituma iri huriro ry’ingabo za Congo ridaheba iki gice. Ni muri urwo rwego rikomeza ku kigabamo ibitero. Kuko kuva Twirwaneho na M23 bahigarurira bagabweho ibitero n’iri huriro inshuro zibiri icyo bagabye uyu munsi ni ku nshuro ya gatatu.
Ariko nyamara nu bwo iri huriro rigaba ibyo bitero ryivuye inyuma, ntibibuza ko M23 na Twirwaneho babisubiza inyuma, ndetse n’uyu munsi byasubijwe inyuma.