Mu nka zanyazwe ejo Inka zitatu n’intama 12 nizo zagaruwe na basirikare ba Barundi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 15/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize, umutwe wa Mai Mai Bishambuke, banyaze Inka za Banyamulenge zigera mu 12 n’Intama 14. Izi bazinyagiye mugace ko mu Kivogerwa ho mu Mikenke muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nyuma yokunyaga iz’inka n’Intama I cyuminazine, ingabo zo mu mutwe wa Taxes Force, igizwe na Batayo ya Barundi, bari mu misozi y’Imulenge murwego rwo kurwanya Inyeshamba bahise bakurikira iz’inka bageze mu Mibunda mwirango rya Gasopo, basakirana na Mai Mai Bishambuke, maze bararasana gusa ngo bahanganye akanya katari kanini, aha niho baje kugarurira Inka zitatu n’intama 12.
Aba basirikare bo mungabo za Barundi baje guhabwa inkuru ko izindi nka 9 zajanwe mu Gipombo nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe aya makuru. Mumakuru yizewe Minembwe Capital News yabwiwe nuko izi Ngabo za Barundi basezeranye ko bazagaruka aruko iz’inka icyenda zabashe kuboneka nazo. Kurubu bakaba bakomeje gukurikira iz’inka.
Aba Basirikare ba Barundi bakaba barikumwe na Banyamulenge.