I Rugushwa homuri teritware ya Mwenga Umuntu umwe yaraye apfuye namazu menshi arasha.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 9:07pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuntu umwe niwe waraye yishwe n’inkongi yumuriro namazu menshi arasha muriri joro ryaraye rikeye ryokw’itariki 18/07/2023. Nisanganya ryaraye ribereye ahitwa i Rugushwa homuri groupement ya Bawandeme muri territoire ya Mwenga muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Amasoko y’inkuru za Minembwe Capital News, yemeza ko imihana itatu(3), yomuri Rugushwa ariyo yakozweho niyo mpanuka y’inkongi yumuriro.
Umwe mubatanga buhamya watanze Iyi nkuru Bwana Rashid, yavuze ko iyo nkongi yumuriro yadutse igihe cisaha zine zijoro ryokuruyu wa Kabiri yaramasaha abenshi murako gace bari bamaze kuryama.
Rashid, yakomeje avuga ko, uwo muriro wishe Umuntu umwe amazu menshi arasha arakongoka, namazu yo mu midugudu(Imihana) itatu(3). Numuriro kandi watwitse ibintu byinshi byo mumazu ibindi byinshi birangirika harimo namatungo magufi
Uhagarariye Soseyete Sivile, muri groupement ya Bawandeme, yemezako hashobora kuba hahiye amazu agera kuri 250, ariko ko ari umubare wagateganyo ndetse akanavugako iyinkongi yaba isize ingo zigera kuri 500 badafite aho barambika umusaya.
Nkuko n’ikinyamakuru cya La prunelle CD cya bitangaje. Umuyobozi wa Soseyete Sivile kandi akaba ahamagarira Ubutegetsi bwa Kinshasa, namashirahamwe ashizwe gutabara abantu kuza kubafasha byihuse vuba nabwangu.