Inkongi y’umuriro yangirije byinshi inica n’abantu i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ahagana isaha z’u mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 09/07/2024, mu bice byo muri Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hadutse inkongi y’umuriro itwika amazu menshi yica n’umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Ay’amakuru avuga ko uwo muriro wadutse isaha z’akagoroba kajoro ko kuri uyu wa Kabiri, wadukira ahitwa Mulumbula ho muri Komine ya Bagira iherereye mu mujyi wa Bukavu.
Gusa kugeza ubu ntakiramenyekana cy’aba cyarateye iyo nkongi y’umuriro, kimweho, ibi ntibibaye ubwa mbere kuko bikunze kuba inshuro nyinshi, kandi bikabera i Bukavu ndetse n’ahandi mu bindi bice byo muri iki gihugu.
Amakuru akomeza avuga ko iyi nkongi y’umuriro yatwitse amazu agera ku icumi, ndetse ashobora no kurenga nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Ay’amakuru kandi anavuga ko ubutabazi bwaje ariko busanga kera amazi yarenze inkombe, ariko ko n’ubundi muri RDC ubutabazi bwaho mu kibazo cy’u muriro buboneka gake.
Amashusho yashizwe hanze agaragaza amazu yo muri Quartier Mulumbula agurumana, ndetse ikirere cyose cyaho cyahindutse umutuku.
Ibindi uwo muriro wangirije harimo ko wahitanye umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko.
Kugeza ubu ntacyo leta iratangaza ku bufasha yaha abagizweho n’ingaruka z’iyo nkongi y’umuriro.
MCN.