Inkongi y’umuriro yongeye kwa duka i Bukavu yangiriza byinshi inahitana n’abantu.
Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 24/07/2024, i Bukavu hongeye kwa duka inkongi y’umuriro itwika amazu menshi, umwe mu bagezweho n’izo ngaruka y’itaba Imana.
Ahagana mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi nibwo kandi i Bukavu amazu agera ku icumi ndetse arenga yahiye arakongo, kandi ahiramo ibintu byinshi birimo n’ibyagaciro, nk’uko byavuzwe n’abaturiye i bice byo mu mujyi wa Bukavu ahabereye icyo gikorwa.
Nanone kandi, kuri uyu wa Gatatu, nibwo umuriro wongeye gutwika amazu 25, aherereye muri Quartier ya Cimpunda ku muhanda wa Makasi Elila ho mu mujyi wa Bukavu uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ibi byatumye umwe mubagizweho ingaruka zibyabaye, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55, yahise afatwa n’indwara y’umutima ako kanya ibintu bye biri guhira mu mazu, ahita y’itaba Imana.
Ubutabazi bufasha kuzimya umuriro muri ibyo bice ntibubasha ku boneka, ahanini ngo biva ku mihanda mibi, nk’uko ubuyobozi bw’i Ntara bwagiye bubigarukaho kenshi.
MCN.