Inkubi y’Umuyaga yasize ihitanye abatari bake muri Vietnam
Inkubi y’umuyaga yiswe Kalmaegi yasize ibiza n’imvura nyinshi muri Vietnam, aho nibura abantu batanu bahitanywe nabyo nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko iyi nkubi yari imaze guhitana abandi bantu 188 muri Philippines.
Iyi nkubi yateye muri Vietnam ku mugoroba wo ku wa Kane, ishegesha cyane mu gice cyo hagati cy’igihugu. Yashinze ibiti hasi, yangiza amazu, inatera ikibazo gikomeye cy’amashanyarazi mbere yo kugabanuka ubwo yakomerezaga mu gihugu hagati.
Inzego zishinzwe kurwanya ibiza muri Vietnam zavuze ko abantu barindwi bakomeretse, amazu agera ku 2,800 yangiritse, kandi abantu barenga miliyoni 1.3 babuze amashanyarazi. Ikindi, inzira ya gari ya moshi mu Ntara ya Quang Ngai nayo yangiritse bikomeye.
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara byari bimaze kwitabwaho n’abasirikare barenga 268,000, aho hatanzwe impuruza y’uko imvura nyinshi (igeze kuri milimetero 200) ishobora guteza imyuzure n’inkangu mu ntara ziri hagati ya Thanh Hoa na Quang Tri. Hari impungenge kandi ko ubuhinzi, cyane cyane ubwa kawa mu gace ka Central Highlands, bushobora guhura n’ingaruka zikaze.
Mu gihe Vietnam iri mu nzira y’iyo nkubi, muri Philippines ho haracyakomeje ibikorwa byo gutabara. Perezida Ferdinand Marcos Jr. yari ategerejwe gusura uturere twibasiwe, aho abantu 135 bagikurikiranwa nk’ababuze, abandi 96 bakaba barakomeretse.
Abashinzwe iby’indege muri Philippines ku rwego rwo hejuru bavuga ko biteguye kwakira indi nkubi y’umuyaga yitwa Fung-wong, aho bagaragaza ko izatera mu majyaruguru ya Philippines ku Cyumweru nijoro cyangwa ku wa Mbere mu gitondo.
Kalmaegi yabaye inkubi ya 13 y’umuyaga ikomeye ibayeho muri uyu mwaka. Ibihugu bya Vietnam na Philippines bikomeje kuba mu murongo w’inkubi z’imiyaga, kuko biri mu bikunze kwibasirwa n’ibiza bikomeye buri mwaka.






