Inka z’Abanyamulenge zitaramenyekana u mubare zongeye kunyarwa mu Gikozi, mu misozi miremire y’Imulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru n’uko ziriya nka zinyazwe ahagana isaha za sakumi n’iminota i Cumi(4:10pm), ku masaha ya Minembwe na Bukavu. Zikaba zongeye gusahurwa n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï urwanya u bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge).
I misozi ya Gikozi iherereye mu bilometre 80 na Centre ya Gurupema ya Bijombo, aho ndetse Gikozi ifite uduce tumwe dukora muri teritware ya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Gusa byavuzwe ko Abanyamulenge bo mw’itsinda rya Twirwaneho bakurikiye ziriya nka bakaba banasanze Inka zimwe Maï Maï yazitemaguye Inka zigera kuri zine(4).
Maï Maï, yongeye kunyaga Inka z’Abanyamulenge mugihe kumunsi w’ejo hashize tariki 15/11/2023, amoko aturiye Grupema ya Bijombo yakoze imishikirano rukokoma igamije kuzana Ubumwe hagati y’Abanyamulenge, Abapfulero n’Abanyindu.
N’imishikirano byavuzwe ko yabereye k’u Murambya muri Localite ya Masata, Grupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.
Zir’iya nka z’Abatutsi, zinyazwe mu Gikozi, mugihe kandi mu Minembwe hongeye kugabwa ibitero bya Red Tabara na Maï Maï Bishambuke, bigamije gusenyera no kwica abaturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Hariya mu misozi ya Gikozi, byavuzwe ko hari harasuhuriwe Inka ninshi za Batutsi (Abanyamulenge), aho ndetse ngo bari bamaze nokuhubaka ibiraro by’inka nabyo Maï Maï ikaba yasize ibitwitse.
Bruce Bahanda.
Buliya bizageeaho IMANA idusubize agaciro
Kandi bizakunda baliya ba mai bahunge igihugu