
Muri Republika iharanira democrasi ya Congo i Nyangezi muri Territory ya Warungu, Abanyamulenge bangiwe ninsore sore zo mubwoko bw’Abashi gufata Carte d’électeur. Ayanamakuru dukesha abaturage baturiye aka gace.
Nkuko twabw’iwe kuri Minembwe Capital News, nuko muriki gitondo co kwitariki 21 zukwezi kwakabiri uyumwaka, abaturage baturiye Nyangezi bazindutse ku Macentre yokwibarurizaho kugira bafate Carte d’électeur, bageze kuraya Macentre Abanyamulenge babwibwa ninsore sore zo mubwoko bw’Abashi ko bo batemerewe gufata izi Carte d’électeurs, bivugwa ko biswe Abanyarwanda, ibi bikaba byakozwe ninsore sore zo mubwoko bw’Abashi, ariko Inzego zubuyobozi zikaba zitabashigikiye.
Chef de groupement Waka gace amaze kumenya iki kibazo yahamagaye, Abadministrateurs abategekako bagomba kwemerera umuntu wese wafatiye carte d’électeur ubushize muriyi Territory ko agomba kongera kuyifata nkuko bisanzwe bikorwa.
Andi makuru nuko Comanda Région, muri Sud Kivu, amaze guhamagara agira ati ntimwibagirwe ko Nyangezi na Kamanyola bamaze iminsi bakora ibikorwa byurugomo kugeza aho ururugomo rwatumye abasirikare bapfa bicwa nabacivile.
Comanda Région, akaba yatanze Order ngo ukora kumunyamulenge cangwa ubuza Umunyamulenge gufata Carte d’électeur, ingabo ze zimurase ntakubebera.
Ejo hashize kandi muri Kamanyora Abanyamulenge bangiwe gufata Carte d’électeur, gusa bivugwa ko ntamirwano yahabaye nkuko Minembwe Capital News yahawe ayamakuru.
Ubuyobozi bwa etat civile muraka gace bakaba bahamagaye Mutualité yab’Anyamurenge bayibwirako babasubiza mumasaha ya saa ine(10h), zamasaha ya Bukavu na Minembwe.
Arko abashi nabo barasaze kweri abanyamulenge nabo bangire abashi bari muminembwe kuhafatira ibyangombwa