Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.
Intambara ihanganishije Cambodia na Thailand imaze kugwamo abantu 30 barimo n’abasivili abandi n’abo batari bake bamaze kuyikomerekeramo.
Ihangana hagati y’impande zombi riri kubera ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Tariki ya 24/07/2025, ni bwo imirwano yatangiye, aho amakuru avuga ko yatewe n’amakimbirane amaze imyaka myinshi, ashingiye ku duce duhuza ibi bihugu.
Aya makuru anagaragaza neza ko imirwano yatangiriye mu gace gaherereyemo urusengero rwa Prasat Ta Muen Thom. Hari nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomerekejwe n’ibisasu byatezwe mu butaka.
Ariko nubwo biruko, Ambasaderi wa Combondia mu muryango w’Abibumbye, Chhea Keo, yavuze ko igihugu cye cyasabye ko habaho agahenge nta yandi mananiza.
Yongeye avuga ko Phnom Penh igomba gushaka igisubizo kirambye kuri ayo makimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.
Ku ruhande rwa Thailand ntacyo iratangaza kuri ibi.
Kuva intambara yaduka imaze kugwamo abantu 32 abandi bagera ku bihumbi bamaze kwimurwa mu byabo, hariho n’abandi imirongo bayikomerekeyemo.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Thailand, Nikorndej Balankura, we yavuze ko igihugu cye cyifuza ko amakimbirane gifitanye na Cambodia yakemurwa binyuze mu biganiro by’impande zombi, kandi hatabaye ubufasha bw’abahuza.
Ibi yabitangaje mu gihe perezida wa Malaysia, Anwar Ibrahim, yari yatanze ubufasha bwo gutangiza ibiganiro hagati y’impande zombi mu rwego rwo gushaka amahoro.