
Intambara iheruka kubera mu Rurambo, homuri Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo ngoyaba ifitanye isano n’ibiheruka gutangazwa na Col. Richard Tawimbi aho aheruka gutangaza ko azifatanya n’Interahamwe( FDLR) na Maï Maï ngo batere igihugu c’u Rwanda.
Kiriya kiganiro Colonel Richard Tawimbi, yagikoze ahagana mu kwezi kwa Karindwi (7) uyu mwaka w’2023. Akaba yaragikoreye kuri Channel ya YouTube yitwa MENYUKURI RADIO &TV.
Nk’uko yabyivugiye yagize ati: “Guhera none tugiye kwifatanya n’Interahamwe na Maï Maï maze dutere igihugu c’u Rwanda.”
Yunzemo kandi ati: “Ibi mpora mbivuga simbitinya kandi nzakomeza kubivuga. Tuzoja hamwe n’Interahamwe dutere u Rwanda.”
Ubwo yakoraga kiriya kiganiro yagaragaje ko haraho yabisinyiye ko aza tera u Rwanda afatanije nabo yise Interahamwe.
N’ikiganiro yakoze ari i Kinshasa k’umurwa Mukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Intambara rero iheruka kubera mu Rurambo homuri teritwari ya Uvira, mbere y’uko iriya ntambara ishorwa mu baturage baturiye u muhana wa Nyakamungu, icyegera cya Col. Richard Tawimbi ariwe Alexis Nyamusaraba yabanjye gukoresha i Nama mu baturage bo m’ubwoko bw’Abapfulero, abasaba “guhaguruka bakarwanya Twirwaneho ngo kuko yifatanije n’Abanyarwanda,” ziriya Nama yazikoresheje mubice bitandukanye harimo ahitwa Gitoga no mu Rubuga.
Ku wa Kabiri, tariki 21/11/2023, muri iki Cyumweru dosoje, Inyeshamba zo mu mutwe wa Gumino, Colonel Richard Tawimbi abereye u muyobozi Mukuru, zagabye igitero ziyobowe na Colonel Alexis Nyamusaraba, zifatanije na FDLR, P5, FARDC na Maï Maï. Kiriya gitero bakigaba mu Muhana wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira. N’igitero cyasize cyangirije byinshi harimo abadamu bakomeretse bikabije! Gusa naziriya Ngabo zakigabye ntibyabahiriye kuko Twirwaneho yatabaye abaturage birangira hapfuye 57 b’ingabo za ririya huriro.
Kimweho nyuma y’ibyo biganiro byakorewe mub’Abapfulero biyobowe na Col. Alexis Nyamusaraba, aho yarimo abasaba kurwanya u bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) abashinja ko bifatanije n’u Rwanda, byavuzwe ko muricyo gihe harabapfulero bahise bitandukanya nawe bavuga ko badashaka intambara n’Abanyamulenge. Ariko abandi bemerera GUMINO gufatanya nayo maze bakarwanya Twirwaneho y’Abanyamulenge(Abatutsi). Kuri ubu ibyo bitero biravugwa ko leta ya Kinshasa yongeye kuzamura ingabo ninshi kugira zifatanye na Gumino, Maï Maï na P5 kugira barwanye Twirwaneho mu Rurambo.
Bruce Bahanda.
Buliya ntawirata ubutsinzi ataratabaruka gutera urwanda avuga ntibihera igahororo mu baturage
Na manuke aje bugarama Niho tuzamenya Imbaraga ze