Intambara ihuza ingabo za RDC na AFC/M23/MRDP, iza Uganda nazo ngo zishobora kuyinjiramo, soma Inkuru irambuye.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko mu gihe intambara izaba yongeye kubura hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP n’iza Congo ingabo abereye umuyobozi zizayinjiramo.
Ni ubutumwa yatambukije akoresheje urubuga rwa x, maze agira ati: “Intambara ni yongera gukomera mu Burasirazuba bwa RDC, ntitozongera gushidikanya n’umunota umwe kurinda inyungu zacu nk’igihugu. Kutagira uruhare kw’akarere mu biganiro by’i Doha byabaye ikosa.”
Ibi akaba abitangaje mu gihe umwuka w’intambara hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC ukomeje gututumba, kuko buri ruhande rushinja urundi gutegura kurugabaho ibitero.
Binavugwa kandi ko iyi ntambara ishobora kubura umwanya uwo ari wo wose kubera ibiganiro by’i Doha muri Qatar bitabaye nk’uko byari biteganyijwe kuba ku itariki 08/08/2025.
AFC/M23 ivuga ko ingabo za Leta ziri koherezwa mu bice bitandukanye, mbere yo gutangira kuyigabaho ibitero.
Inavuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo zimaze iminsi zigaba ibitero mu duce dutuwe cyane n’abasivili.
Ariko kandi na FARDC yashinje M23 kuba imaze iminsi igaba ibitero ku bitero byayo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ubundi kandi imirwano ikomeye yabaye muri iki cyumweru gishize, hagati y’izi mpande zombi muri Kivu y’Amajyepfo.
Muhoozi watangaje ibi si bwo bwa mbere atangaza ko ingabo za Uganda zishobora kwinjira muri iriya ntambara.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yabitangaje kandi avuga ko mu gihe imirwano ya M23 na FARDC izaba igeze mu mujyi wa Uvira atazazuyaza kwagura ibice zikoreramo, ashimangira ko afite abasirikare bahagije kuzabikora.
