Intambara ikomeje guca ibintu mu Ntara ya Gaza, hagati ya IDF n’umutwe wa Hamas.
Ni intambara ikomeje kwangiza byinshi birimo n’inyubako. Amakuru avuga ko kimwe cya kabiri cy’inyubako ziri muri Gaza zamaze kwangirika ku buryo bidashoboka ko zakongera kuzakoreshwa n’igihe amahoro yagarutse.
Izi nyubako zose zasenywe n’ibisasu byarutura by’Igisirikare cya Israel aho gikomeje guhangana n’umutwe wa Hamas ucyumbikiwe mu bice byo muri iyi Ntara ya Gaza.
Nk’uko bisobanurwa nuko kugira ngo ibisigazwa by’inyubako zasenywe bikurwe muri Gaza, bisaba kuba hakoreshwa amakamyo arenga ijana manini akora burimunsi, kandi akazakora imyaka byibuze 15, kugira ngo abe arangije gutwara toni miliyoni 40 z’ibisigazwa by’inyubako biri muri Gaza.
Icyobo kiri kuri hegitari zerenga 500 cyaba gikenewe kugira ngo cyakire ibyo bisigazwa byose, mu gihe hafi miliyoni 600$ ari yo mafaranga yakoreshwa mu gukuraho ibyo bisigazwa gusa, hatabazwe ikindi kiguzi icyo ari cyo cyose.
Igiteye agahinda kandi, ni
uko raporo ya LONI yasanze iyi ntambara yarasubuje inyuma ubuzima bw’abatuye Gaza ku buryo imyaka irenga 40 y’iterambere yangijwe, ibi bivuze ko ubu babayeho nk’uko ubuzima bwari bumeze mu myaka ya 1980.
Ibi bikorwa byose byatumye hari bamwe batangira kuvuga ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bigize icyaha cya genocide, ibirego iki gihugu cyamaganye cyivuye inyuma.
Si inyubako gusa iyi ntambara yangije kuko imaze no kugwamo abantu benshi, abashinzwe ubuzima bavuga ko imaze gupfiramo abantu ibihumbi 37, ndetse ngo barenga.
MCN.