
Ishirahamwe rishinzwe ibiribwa kw’isi PAM, ryatangajeko ryahagaritse kugemura ibiribwa mu nkambi zabakuwe mubyabo ziri hafi y’u Mujyi wa Goma, ngo kubera intambara zikomeje kubera munkengero z’uyu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
PAM, ikaba yavuzeko yagemuriraga abagera k’u 117.000, basizwe heru n’intambara zagiye zibera muri za teritware ya Rutsuru, Masisi na Nyiragongo .
Bakaba bamenyesheje ko n’ubwo bahagaritse iyo nfashanyo y’ibiribwa kur’izompunzi ko ar’ikibazo gikomeye ngo nimugihe zir’iya mpuzi zitishoboye nk’uko ubuyobozi bwa PAM, bwa bimenyesheje.
Naho ishirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ubuvuzi rya MSF, rifite ibitaro ahitwa Kanyaruchinya, naryo ryatangaje ko intambara yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 23/10/2023, yabereye hafi n’ibitero bakoreramo bemeza ko bakiriye inkomeri ninshi n’abandi barwayi, kugeza aho bamwe barimo bahita boherezwa k’ubitaro byahitwa Kyeshero, bifashwa na MSF kubera ubwinshi bw’inkomeri.
Gusa ngo Bombe zikomeje kw’itura hafi yaho bavurira arinabyo byatumye bamenyesha leta ya Kinshasa ko bafite umutekano muke.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kur’ubu ikaba ifite abantu bagera kuri Miriyoni 2,4 b’impunzi zimbere mugihugu aho ininshi zikomoka muri teritware ya Rutsuru, Masisi na Nyiragongo, kandi ko iz’impuzi zose zikeneye ubufasha bw’ibiribwa, Ubuvuzi, Amazi n’Amazu yokubamo.
By Bruce Bahanda.