Intambara Ikomeye Yakomereje i Mwenga
Ku wa Mbere, tariki ya 16/02/2026, hatangajwe ko abaturage benshi bamaze kuva mu byabo kubera imirwano ihanganishije Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, bahanganye n’umutwe wa AFC/M23. Iyi mirwano yatumye abaturiye ibyo bice basigara mu buzima bubi, butarimo ubufasha bw’ibanze.
Imirwano iri kubera mu gace ka Mwenga, gaherereye i Lwindi muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Imiryango myinshi yahungiye muri Basile no mu nkengero zaho, ndetse no mu mujyi wa Mwenga.
Nk’uko byatangajwe na Bienfait Fazili Mulonda Walubanda, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile yo muri ako gace, aba baturage babayeho mu buzima burangwa n’akajagari n’ubucucike bukabije.
Yagize ati:
“Imiryango yahunze iva i Lwindi ihungira muri Basile no mu mujyi wa Mwenga ibayeho mu buzima bugoye. Myinshi muri iyo miryango irara hanze, abandi barara mu mashuri no mu nsengero, kubera ko amazu abakira atabasha kubakira bose.”
Abimuwe bakomeje kubaho badafite ibikoresho by’ibanze nk’ibiribwa, amazi meza yo kunywa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo mu rugo, ndetse n’ubuvuzi. Ibi byarushijeho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu byiciro byugarijwe cyane harimo abana bato, abagore batwite n’abageze mu zabukuru. Kubura ibiribwa n’amazi meza bishobora guteza indwara z’imirire mibi, impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda, mu gihe kubura serivisi z’ubuvuzi bishobora guteza impfu.
Sosiyete sivile ivuga kandi ko hari impungenge z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane ku bagore n’abakobwa bajya gushakisha ibibatunga, bakisanga mu kaga ka Wazalendo na FDLR.
Urwego rwa sosiyete sivile rwasabye inzego zibishinzwe gufungura byihuse inzira y’ubutabazi kugira ngo imiryango yahuye n’ibi byago ibashe kugerwaho n’imiryango itanga ubufasha.
Walubanda yongeyeho ati:
“Turahamagarira inzego zose bireba gufungura inzira y’ubutabazi kugira ngo ubuzima bw’iyi miryango iri mu kaga butabarwe, cyane cyane abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Icy’ingenzi kurusha ibindi ni amahoro.”
Teritwari ya Mwenga imaze amezi menshi irangwa n’imirwano mu bice bitandukanye birimo Luhwinja, Basile, Burhinyi, Wamuzimu na Lwindi. Ibi bice biherereye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, izwiho kuba irimo amabuye y’agaciro menshi, akenshi aba intandaro y’amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere, ku bwoko no ku nyungu za politiki n’umutekano.
Mu myaka ishize, Intara ya Kivu y’Amajyepfo yakunze kurangwa n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye, aho abaturage bakunze kuba ibitambo by’amakimbirane adashira. Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwigarurira ibice bimwe na bimwe byo muri Teritwari ya Mwenga, isanzwe ipakanye na Uvira, Fizi, Minembwe na Walungu, mu gihe imitwe ya Wazalendo ivuga ko iharanira kwirukana abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyepfo.
Uko imirwano igenda yiyongera, ni ko umubare w’abahunga ugenda wiyongera. Abaturage b’i Mwenga basaba ko amahoro arambye agaruka, kandi ko ubufasha bwihutirwa bwagezwa ku babukeneye mbere y’uko ibibazo birushaho gufata indi ntera.






