
Abakuru b’Ingabo zo mu bihugu biri mu muryango wa Afrika y’Iburengerazuba (CEDEAO), bamaze kwemeza umugambi wo kohereza ingabo z’uyu muryango muri Niger kurwanya abahiritse ubutegetsi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibi bihugu b’ihuriye mu muryango wa CEDEAO ku Cyumweru gishize bahaye iminsi irindwi abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum ngo babe bamaze kubumusubiza, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare.
Kuri ubu icyumweru bariya basirikare bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani bahawe kirabura umunsi umwe wonyine.
Kuruyu wa Gatanu ni bwo i Abuja muri Nigeria hasojwe inama y’iminsi itatu yahuzaga abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya CEDEAO bigaga kuri gahunda y’uko bakohereza Ingabo z’uriya muryango muri Niger mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Mu byo bemeranyijeho nk’uko byavuzwe n’itangaza makuru rya RFI nu uko Ingabo zigomba koherezwa i Niamey zizakoresha imbaraga mu kwirukana abasirikare bahiritse ubutegetsi.
Nigeria ni yo izagira uruhare rukomeye muri biriya bitero ndetse ngo ni na yo igomba gutanga ibikoresho nkenerwa birimo imodoka nimbunda za msaada n’ibindi. Ibi bikoresho ngo bigomba kugera muri Niger biciye ku butaka, mu kirere ndetse no mu nyanja.
Iyi Nigeria kandi ngo ni na yo igomba gutanga umubare munini w’Ingabo.Ibindi bihugu byemeye ko bizatanga Ingabo birimo Bénin, Côte d’Ivoire na Sénégal.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu buri mugaba mukuru w’Ingabo witabiriye inama y’i Abuja ageza gahunda y’ibyayanzuriwemo ku mukuru w’Igihugu cye.
Mu bitabiriye iriya nama cyakora ntiharimo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya Niger, Tchad, Guinée-Conakry, Mali na Burkina Faso biri mu bigize CEDEAO.
Ibi bihugu bitatu bya nyuma biheruka gutangaza ko byitandukanyije n’uriya muryango ku bijyanye n’aho uhagaze ku bibazo bya Niger, ndetse bitangaza ko byiteguye kohereza muri Niger ingabo zo guha umusada abahiritse ubutegetsi mu gihe cyose CEDEAO yakoherezayo Ingabo zo kubirukana.
Ni umugambi kandi Guinée, Mali na Burkina Faso bahuriyeho n’igihugu cya Algérie.
Amakuru kandi avuga ko abahiritse ubutegetsi bwa Niger bamaze no kwiyambaza abacancuro bo mu mutwe wa Wagner Group wo mu Burusiya kugira ngo na bo baze kubafasha muri iriya ntambara.
Kuri ubu ibihugu byemeye gutabara Niger byamaze gusaba Ingabo zabyo kuryamira amajanja, ku buryo isaha n’isaha zishobora kwinjira mu mirwano.