• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 22, 2025
in World News
0
Iran yagabye igitero gikaze i Tel Aviv.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intambara ya Israel na Iran yahinduye isura, Amerika yayinjiyemo bidasubirwaho.

You might also like

Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zarashe kuri Iran bwa mbere mu gitero gikaze zayigabyeho zirasa ahantu hatandukanye ku bigo bya gisirikare by’iki gihugu cya Iran.

Iki gitero cya Amerika yagabye kuri Iran kuri iki cyumweru tariki ya 22/06/2025, gishobora guhindura imiterere y’iyi ntambara ihanganishije Israel na Iran.

Abategetsi barimo perezida w’u Burusiya watangaje ko ibyo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikoze biri kwihutisha gusatira intambara ya gatatu y’isi. Mu gihe abandi bagenzi be bo bamaganye Amerika yakoze icyo gitero.

U Bushinwa bwo buvuga ko kuba Amerika yarashe Iran byatuma n’ibindi bihugu bikomeye byarwana ku ruhande rwa Iran.

Iran yo yavuze ko ibitero bya leta Zunze ubumwe z’Amerika ku nganda zayo za nucléaire bitagize kinini byangiza.

Nyuma yabwo, Iran yahise igaba ibitero kuri Israel mu mijyi irimo uwa Tel Aviv na Aifa.

Iran yanaboneyeho kumenyesha ko yakoresheje ibisasu byayo byo mu bwoko bwa Kheibar Shekan. Ibi bikaba biri mu bikomeye iki gihugu gitunze, kandi iki gitero Iran yakoze kuri Israel ni cyubugira icya 20.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nk’u Bwongereza, byagaragaje gushyigikira igitero Amerika yakoze kuri Iran.

Iran yari yatangaje mbere ko mu gihe Amerika yo kwibeshya igashyigikira Israel, muri icyo gihe izahita igaba ibitero ku bikorwa remezo byayo, kandi itangaza ko ibifitiye ubushobozi ngo kuko iba iri kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.

Hari ababona ko Israel yatsinze bidasubirwaho Iran. Ku wa gatatu Israel yiriwe irasa ahantu hatandukanye ho muri Iran, harimo ahitwa i Basiji. Mbere na bwo yari yarashe ku bitaro ahitwa Kermanshah.

Ikindi ni uko Iran itasubije nk’uko yahoraga isubiza. Kandi yari yatangaje ko iri buze guha isomo Israel.

Kimweho Iran yaje gusubiza bukeye bwaho ku wa kane, ni bwo yarashe ku bitaro bya Soroko biri i Beer Sheva, bikaba byari byegeranye n’ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, bizwi nka Mossad.

Israel hari kindi gitero yongeye kugaba kuri Iran cyikorana buhanga, giteza imivurungano mu mabanki yayo, bituma abenshi bayabikijemo babura amafaranga yabo.

Tags: AmerikaIbiteroImiterere y'intambaraIsraelIsura
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe.

Muri Gaza abana babarirwa mu bihumbi baguye mu bitero byahagabwe. Abana babarirwa mu bihumbi 19 biciwe mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas mu ntara ya Gaza mu Burasirazuba...

Read moreDetails

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin.

Perezida Zelenskyy yatanze umucyo kubyo guhura kwe na Putin. Perezida Zelenskyy Volodymyr wa Ukraine yavuze ko afite ubushake bwo kuzahurira mu biganiro bizamuhuza na perezida wa Leta Zunze...

Read moreDetails

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.

Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara. Leta Zunze ubumwe z'Amerika yo keje igitutu Ukraine, iyisaba guhagarike intambara vuba na bwangu, kandi ikemera ibyumvikanyweho mu biganiro biheruka guhuriramo perezida...

Read moreDetails

Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

by minebwenews
August 16, 2025
0
Russia Sees Victory as Trump Leans Toward Putin’s Path to Ending the War

Russia is hailing the outcome of the high profile summit between U.S. President Donald Trump and Russian President Vladimir Putin in Alaska, even though no formal agreement was...

Read moreDetails

Ibyavuye mu nama ya yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Perezida Trump yahuye na mugenzi we w’u Burusiya Putin.

Ibyavuye mu nama yahuje perezida Trump na mugenzi we Putin. Umukuru w'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yahuye na mugenzi we w'u Burusiya Vladimir Putin, umubonano...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?