Intambara y’amagambo hagati ya Amerika n’u Burusiya yafashe indi ntera.
Intambara y’amagambo hagati ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’u Burusiya, yongeye gufata indi ntera, ni mu gihe perezida Donald Trump yanatumije intwaro za kirimbuzi ku Burusiya.
Mu itangazo rya Amerika yashyize hanze, rivuga ko perezida Trump yategetse ko bimura ubwato bubiri bwa kirimbuzi bugashyirwa ahantu hihariye, bitewe n’amagambo yise ashotorana kandi ateje umutekano muke, yavuzwe na Dmitry Medvedev, wabaye perezida w’u Burusiya, ubu akaba ari visi perezida w’inama y’umutekano y’u Burusiya.
Trump yavuze ko amagambo nk’ayo ashobora gutuma ibintu birenga urugero, nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa Truth.
Yagize ati: “Dushingiye ku magambo ashotora kandi yuzuyemo ubushotoranyi yavuzwe n’uwahoze ari perezida w’u Burusiya, bwana Dmitry Medvedev, ubu akaba ari visi perezida w’inama y’umutekano y’u Burusiya, nategetse ko hashirwa ubwato bubiri bwa kirimbuzi mu turere dukwiriye, mu gihe ayo magambo y’ubusazi yaba atari amagambo gusa.”
Yongeye ati: “Ndashaka kwibutsa ko amagambo afite uburemere bukomeye, kandi kenshi ashobora guteza ingaruka zikomeye zitateganyijwe. Nizeye ko ibi bitazaba bimwe muri ibyo bihe bibi.”
Yakomeje agira ati: “Murakoze cyane ku bw’igihe cyanyu no ku bwo kumva icyo nshaka kuvuga.”
Ibi byateye impaka n’impungenge mu mpunguke ku mutekano mpuzamahanga, bamwe bavuga ko ibi bishobora kongera umwuka w’intambara hagati y’ibi bihugu bikomeye ku isi. Ariko kandi hari n’abakora ibi nk’uburyo bwo kwerekana ko Amerika ikomeje kwitegura ku rwego rwa gisirikare igihe cyose bibaye ngombwa.