Intambara y’Amagambo Ikomeje Gukaza Umurego: Papa Leo XIV Yasubije Trump ko Atamutinya mu gihe Impaka ku Ntambara ya Iran Zirushaho Gushyushya Isi
Mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’umwuka mubi uterwa n’intambara iri hagati ya Amerika na Iran, ifitanye isano n’inyungu za Israel mu karere, umwuka wa politiki n’iyobokamana na wo urimo gufata indi ntera ikomeye hagati ya Papa Leo XIV na Perezida Donald Trump.
Papa Leo XIV, Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika ku isi, yatangaje ko “nta bwoba afite” ku buyobozi bwa Donald Trump, nyuma y’amagambo akomeye bagiranye bapfa uko buri ruhande rubona ikibazo cy’intambara ya Iran.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari mu ndege yerekeza muri Algeria kuri uyu wa Mbere tariki ya 13/04/2026, Papa Leo XIV yasobanuye ko ubutumwa atanga budashingiye kuri politiki, ahubwo bushingiye ku nyigisho z’Ivanjiri.
Yagize ati: “Gushyira ubutumwa bwanjye ku rwego rumwe n’ibikorwa bya politiki bya Perezida si ukumva neza ubutumwa bw’Ivanjiri. Nzaguma ku murongo w’inshingano Kiliziya ifite mu isi y’uyu munsi.”
Yakomeje agaragaza ko ubutumwa bwe bwo gusaba amahoro no kwirinda intambara butagenewe kunenga umuntu uwo ari we wese, ahubwo bugamije gukangurira isi guhitamo inzira y’ubwiyunge.
Yashimangiye ko amagambo ye yamagana ibyo yise “ubwibone bwo kumva ko hari ufite ububasha burenze ubw’abandi” ari inama ishingiye ku nyigisho z’umuco n’iyobokamana, atari igitutu cya politiki.
Ati: “Ubutumwa bw’Ivanjiri burasobanutse: hahirwa abaharanira amahoro.”
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump ntiyanyuzwe n’aya magambo ya Papa, aho yamunenze bikomeye amushinja kuba “afite imyumvire idahwitse” ndetse ko “adakomeye mu kurwanya ibyaha.”
Trump yanavuze ko Papa Leo XIV akwiye kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki mpuzamahanga, cyane cyane ibijyanye n’ingamba za gisirikare Amerika ifata ku kibazo cya Iran.
Mu magambo yakoresheje agaruka ku butumwa bwa Papa, Trump yagize ati: “Ntabwo ndi umufana wa Papa Leo. Akwiye guhagarika gushyigikira ibitekerezo bidahwitse.”
Yanongeyeho ko ari we watowe n’abaturage benshi kugira ngo ashyire mu bikorwa politiki y’ububanyi n’amahanga, bityo ko nta muntu ukwiye kumuvangira muri izo nshingano.
Mu buryo bwateje impaka, Trump yanavuze ko kuba Papa ari Umunyamerika bishobora kuba byaragize uruhare mu itorwa rye, anavuga ati: “Iyo ntaba ndi muri White House, Leo ntiyari kuba ari muri Vatican.”
Ibi byatumye bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Amerika bagaragaza impungenge. Arikiyepisikopi Paul S. Coakley, uyobora inama y’abepisikopi muri Amerika, yavuze ko yababajwe n’imvugo ya Trump, ashimangira ko Papa atavuga nk’umunyapolitiki, ahubwo avuga nk’uhagarariye Kristu ku isi.
Iyi ntambara y’amagambo ibaye mu gihe umubano hagati ya Vatican na Washington umaze iminsi utifashe neza, bitewe n’uko Papa Leo XIV yakomeje kugaragaza impungenge ku mvugo zikakaye zishobora gutuma intambara ya Iran irushaho gukomera.
Papa aherutse kwamagana imvugo zishyigikira ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare nyinshi, avuga ko ari “ibintu bidakwiye na gato,” ndetse anihanangiriza abashaka guha intambara ishingiro ry’idini.
Nubwo hari uyu mwuka mubi wa politiki, Papa Leo XIV yakomeje urugendo rwe rwa mbere rukomeye mpuzamahanga, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi 11 muri Afurika.
Yahereye muri Algeria, akazakomereza muri Cameroon, Angola na Guinea Equatorial, aho ategerejwe kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu ndetse n’abakirisitu, akomeza ubutumwa bwo kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Yasoje agira ati: “Sinzatinya kwamamaza ubutumwa bw’Ivanjiri, no gutumira abantu bose gushaka inzira zo kubaka amahoro no kwirinda intambara igihe cyose bishoboka.”
Kugeza ubu, umubano hagati ya Papa Leo XIV na Donald Trump ukomeje kurushaho kuzamo igitotsi, cyane ko buri ruhande rukomeje gutsimbarara ku myemerere yarwo:
Papa ashyira imbere amahoro n’ubwiyunge nk’inshingano ya Kiliziya.
Trump we akibanda ku nyungu za politiki n’umutekano w’igihugu cye.
Ibi bishobora gukomeza kugira ingaruka ku mubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bwa Amerika, ndetse bikagira n’uruhare ku buryo isi ifata ikibazo cy’intambara ya Iran mu minsi iri imbere.






