Intambara yongeye gukomera i Khartoum no mu bindi bice byo muri iki gihugu.
Ni imirwano yabaye kuri iki Cyumweru no ku wa Gatandatu, hagati y’ingabo z’iki gihugu n’abarwanyi bo mu mutwe wa Rapid Support Force (RSF),aho iyo mirwano yarimo ibera i Khartoum no mu mujyi wa El Fasher.
Ibitangaza makuru byaho byatangaje ko ingabo za leta zagabye ibitero zikoresheje indege zibigaba ku bigo bya RSF biherereye hafi n’uruganda rwa peteroli rwa Al-Jaili mu majyaruguru y’umurwa mukuru Khartoum, bongeraho ko umwotsi mwinshi wazamutse kubera ibyo bitero.
RSF iracyagenzura uduce twinshi two mu mujyi wa Bhri no ku bubiko bw’imbunda hamwe n’ibirindiro bya Hattab na Kadroo muri uyu mujyi.
Ubuhamya bwahawe igitangaza makuru cya Anadolu Agency buvuga RSF umwaka ushize y’igaruriye imijyi myinshi yo muri Leta ya Al Jazilah, harimo na Wed Madini.
Buvuga kandi ko imirwano ikomeye cyane mu bice byo mu majyepfo y’iki gihugu no mu majyaruguru ya El Fasher, kandi ko irimo kumvikanamo imbunda ziremereye.
Ku munsi w’ejo hashize, ishami ry’ita ku bimukira (IOM) ryatangaje ko imirwano yongeye gukara mu duce twinshi two mu jyepfo n’iburasiraziba bwa El Fasher, ibi ngo bikaba byatumye imiryango igera 250 iva mu byabo ndetse amakuru avuga ko abaturage benshi bapfuye.
MCN.